Umugore wa Rusesabagina yasabye ko irushanwa ritegurwa na NBA ritabera mu Rwanda

Umugore wa Paul Rusesabagina, Tatiana Rusesabagina yasabye umuyobozi mukuru w’irushanwa rya Basketball ryo muri Amerika ya Ruguru rizwi nka NBA, Adam Silver, ko irushanwa nyafurika ririshamikiyeho, BAL (Basketball African League) ritabera mu Rwanda.

Mu ibaruwa ifunguye Tatiana yandikiye Silver, yamubwiye ko irushanwa NBA rishyira imbere ubutabera kandi abakinnyi barikinamo bakaba baragiye barwanya ibibazo byo kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Amerika.

Tatiana ashingiye kuri ibi, muri iyi baruwa yabwiye Silver ko yizeye ko na BAL izagendera kuri aya mahame nk’uko muri NBA bimeze, agaragaza ko atewe impungenge n’uko iri rushanwa rishobora kubera mu Rwanda, igihugu avuga ko “cyamushimutiye umugabo.”

Iyi baruwa nk’uko igitangazamakuru The Nation cyabitangaje ku wa 30 Mata 2021, igira iti “Twizera ko NBA ishyira imbere ubutabera n’ubwubahane nk’uko mwebwe n’abakinnyi banyu benshi babigaragaje mu kurwanya ibibazo by’uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri USA. Twizeye ko muzakomeza kugendera kuri uyu murongo kuri BAL muri Afurika.”

Tatiana yakomeje abwira Silver ko atewe ubwoba n’uko iri rushanwa ryabera mu Rwanda, ati: “Dutewe ubwoba n’uko imikino ya BAL bishoboka cyane ko izabera i Kigali izamenyekanisha nabi irushanwa n’u Rwanda, ubwo itangazamakuru mpuzamahanga rizibaza byoroshye impamvu irushanwa rikomeye nk’iri riri kubera mu gihugu kirangwa n’ibibazo by’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.”

Uyu mugore yasabye NBA kwisubiraho, irushanwa rya BAL biteganyijwe ko rizatangira tariki ya 16 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2021 ntiribere mu Rwanda, hanyuma ikanifatanya n’umuryango we gusaba Leta y’u Rwanda kurekura Rusesabagina uri mu maboko y’ubutabera bw’iki gihugu kuva muri Kanama 2020.

Yasabye ati: “Umuryango wanjye nanjye, mu mwanya w’umugabo wacu ndetse n’abandi bagizweho ingaruka n’ubutegetsi bw’u Rwanda, turabasaba kwisubira ku mahitamo yanyu y’uko imikino ya BAL yabera mu Rwanda. Nimubikora, twizeye ko namwe muzashyira igitutu kuri Leta y’u Rwanda kugira ngo rurekure Rusesabagina…”

Umunyamakuru Dave Zirin wa The Nation yashatse kumenya icyo Adam Silver avuga ku baruwa ya Tatiana Rusesabagina, asubizwa na Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall wamubwiye ko iri rushanwa rizabera mu Rwanda kubera ko rufite ibikorwaremezo birwemerera kuryakira, asa n’uca ku ruhande ikibazo cya Rusesabagina.

Amadou Fall yagize ati: “Ku bufatanye na NBA, FIBA, irushanwa BAL rigizwe n’amakipe 12 n’inzobere mu by’ubuzima, turi gutegurira irushanwa i Kigali kubera ko u Rwanda rufite ibikorwaremezo n’ibikoresho bizatuma irushanwa riba mu mutuzo kandi rikagenda neza. BAL yizera ko siporo ifite ububasha bwihariye bwo guhuza abantu, kandi dufite gahunda yo guteza imbere Basketball ku mugabane wa Afurika.”

N’ubwo Tatiana Rusesabagina avuga ko umugabo we yashimuswe, agasaba ko yarekurwa, Leta y’u Rwanda yo ivuga ko “atashimuswe”, ahubwo yizanye ku bushake, ashutswe n’umuvugabutumwa bari kumwe mu rugendo ruva i Dubai, bakisanga i Kigali, we yari azi ko bari kujya mu Burundi.

Urubanza rwa Rusesabagina n’abandi 20 baburana ibyaha by’iterabwoba rurakomeje, n’ubwo we atakirwitabira kuva muri Werurwe 2021, nyuma y’aho Inteko y’Abacamanza yari imaze gutesha agaciro ubusabe bwe bwo kurusubika mu gihe cy’amezi 6, akabanza yiga dosiye ye avuga ko ari ndende cyane.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *