Umugore wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya congo washakanye n’abagabo babiri yatunguye abantu benshi bitewe n’uko yashakanye n’abagabo babiri ibintu bidasanzwe bimenyerewe by’umwihariko muri Afurika.
Francine Jisele ni we mugore ubana n’abagabo babiri aho yemeye kubana n’umugabo we wa mbere Albert Jarlace ndetse Remi Murula wa kabiri mu nzu imwe hamwe n’abana babo.
Jisele yashakanye n’ umugabo wa mbere baza gutandukana agiye gushaka ubuzima,abonye bimucanze ashaka undi ariko nyuma na wawundi aza kugaruka. Mu kiganiro yagiranye na Afrimax yivugiye ko nawe yabonye biba.
Ati: “Gusa kubera ko ubuzima butari bworoshye, umugabo yagiye mu rugendo ntiyagaruka. Nasanze ndi jyenyine hano, namaze imyaka itatu n’igice mu buzima bumwe nta mugabo.Yakomeje agira ati”Nyuma yiyo myaka namubuze nakunze uyu mugabo wundi. Nyuma y’umwaka umwe numugabo wa kabiri, ariwe wambere yaragarutse.”
Jisele ntabwo yari yiteze ko umugabo we azagaruka nyuma yo kuba muri iyo myaka yose, Albert Jarlace yari yaragiye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ahamagaye uwo mugore we amubwira ko afite undi mugabo.
Jarlace Ati: “Umugore yansabye kutamutererana. Numvise rero ko ari ngombwa kugumana na we kandi kuri ubu dufite umwana umwe.”Hano hari abagabo babiri kandi tubanye neza, uyu mugore ni umugore wacu . wanjye rimwe. Albert avuga ko yanze kumusiga ahitamo ko bibanira ari babiri.