Polisi yo mugace ka Mlolongo yataye muri yombi umugore wari ugiye kugurisha umwana muri Uganda amuvanye muri Kenya aho yari guhabwa ibihumbi 50 by’amafaranga yo muri Kenya.Uyu mugore witwa Miriam Wesonga ufite imyaka18, yafashwe n’abaturage ubwo yacyebuzwaga hirya no hino afite umwana bisa nk’aho ataruwe bagira amacyenga bamushyikiriza Polisi.
Akigezwa kuri sitasiyo ya Polisi Mlolongo yatahuweho kuba afite itsinda ry’abandi bagore bakorana aho bamutuma abana akababashyikiriza anyuze ku mupaka wa Busia uhuza Kenya na Uganda bakamwishyura ibihumbi 50 by’amafaranga yo muri Kenya kuri buri mwana yibye.
Peter Ndunda umuyobozi wa Polisi muri Mlolongo yemeje ayo makuru ashimangira ko uwo mugore n’akandi gatsiko bakorana biba abana bakabatwara mu gihugu cya Uganda.
Ikinyamakuru cyo muri Kenya cyanditse ko uyu mugore , yagize uruhare rwo kwiba abana batatu , babiri bakaba bamaze kugaruzwa undi umwe akaba ataraboneka.Ubwe ngo yivugiye ko ari ubucuruzi aba arimo kandi ngo akishyurwa.Ndunda ashimangira ko ba rushimusi bashukisha abana ibintu biryohera by’uduhendabana bakaburirwa irengero.