Umuhanda Muhanga-Karongi umaze igihe ushyirwa mu majwi kubera ko udakorwa, Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yijeje abaturage b’i Karongi ko uyu muhanda umaze igihe warangiritse ugiye gusanwa mu gihe cya vuba.
Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki 30 Kamena 2023, ubwo yari mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera aho Umuryango FPR-Inkotanyi, wari wakomereje ibikorwa byo kwamamaza.
Mu ijambo rye, Umukuru w’Igihugu yavuze ko hari umuhanda ujya i Muhanga, utameze neza ko kandi icyo kibazo cyakabaye cyarakemutse kera, asezeranya abaturage ko kigiye gukemuka vuba.
Ati :“Hanyuma hari umuhanda uva muri ibi bice ugenda ukagera za Muhanga. Ntabwo nishimye cyane, ikibazo gihari cyakabaye cyarakemutse kera ariko ndabasezeranya ko kigiye gukemuka byanze bikunze. Aho tuvugiye aha abo mbwira barumva.”
Yongeraho ati” Kugira ngo ibyiza bitatse utu turere ndetse byubakire ku kiyaga abantu bashobore kubigana mu buryo bworoshye cyangwa se umusaruro uturuka aha ushobore kugera ku isoko ry’ahandi cyangwa mu murwa mukuru, muvanemo ifaranga. Turashaka ko ari abakerarugendo, abandi bikorera baba urujya n’uruza hagati y’utu turere n’ahandi.”
Aha i Karongi, Chairman Paul Kagame yavuze ko icy’ibanze kugira ngo ibyubakwa birambe, ari imiyoborere myiza ituma ibyo abaturage bemerewe babibona.
Ati: “Umuturage w’u Rwanda ikimugenewe agomba kukibona. Mu buyobozi bwiza ntabwo habamo abayobozi bafata ibigenewe abaturage ngo babigire ibyabo. Ibyo turabwirwanya, namwe mukwiriye kubyanga.”


