Umuhanzi w’Umunyamerika ukomoka muri Senegal, Aliaune Damala Badara wamamaye ku izina rya ‘Akon’ ategerejwe mu muhango w’irahira rya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, aho bivugwa ko azaherekezwa n’ibindi byamamare bigera kuri 12.
Nile Post yatangaje ko amakuru ikesha umujyanama wa Perezida mu bya ‘diaspora’ avuga ko Akon na bagenzi be bagera muri Uganda kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, umunsi uyu Mukuru w’Igihugu arahiriraho.
Ibyamamare bizaherekeza Akon, haravugwamo: abahanzi batavuzwe amazina, abahoze bakina muri shampiyona y’umupira w’amaguru muri Amerika izwi nka NFL n’itsinda ry’abakobwa bakina filimi y’uruhererekane izwi nka RHOA (Real Housewives of Atlanta).
Porsha Dyanne Williams ari mu bakinnyi ba filimi bitezwe, naho abakinnyi ba NFL barimo: Israel Idonije, Andre Lamont Johnson, David Young n’abandi.
Akon aheruka muri Uganda mu ntangiriro za Mata 2021, aho yagiriye uruzinduko rw’iminsi irenga ine. Icyo gihe yasezeranyije Perezida Museveni ko azitabira umuhango w’irahira rye.
Perezida Museveni ararahirira manda ya gatandatu yo kuyobora Uganda, yatsindiye mu matora yabaye tariki ya 14 Mutarama 2021. Akon ni we muhanzi w’indirimbo bivuzwe ko azitabira uyu muhango uzahuriramo abakuru b’ibihugu bagera kuri barindwi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


