Nyuma y’uko umuhanzi Diamond Platnumz atangarije ko yiteguye gushaka umugore bakazarushinga vuba, amakuru yizewe aravuga ko iki cyamamare mu muziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba cyaba kirimo gutegura gukora ubukwe n’umukobwa w’Umunyarwanda, ndetse imyiteguro y’ubukwe ikaba igeze kure.
Hashize ukwezi ubwo Diamond yari mu gitaramo mu murwa mukuru Dodoma, atangaje ko nyuma y’amezi agera kuri atandatu atandukanye n’Umunyakenyakazi, Tanasha Donna ubu yamaze kubona undi mukunzi kandi bari kwitegura kurushinga, icyo gihe yaciye amarenga ko yifuza ko yazizihiza isabukuru y’imyaka 31 ari kumwe n’umugore we. Ku itariki 2 Ukwakira 2020 nibwo uyu muhanzi azaba yujuje imyaka 31.
Icyo gihe yagize Ati: “Sinkiri njyenyine mfite umugore nshaka kurongora tukabana. Nk’ubu ku itariki ebyiri z’ukwezi kwa cumi ndaba nujuje imyaka 31, rero sinshaka kuguma mu mikino. Ngomba kurongora.”
Ibinyamakuru by’imyidagaduro byo mu karere nka Nairobi News cyo muri Kenya na Sqoop cyo muri Uganda byanditse ko iki cyamamare, Nasibu, Abdul Juma Issack uzwi nka Diamond Platnumz ari mu rukundo n’Umunyarwandakazi bitegura kurushinga bitarenze ukwezi k’Ukwakira, ndetse imyiteguro y’ubukwe nko kumvikana inkwano no gufata irembo bikaba byarakozwe n’umuryango w’uyu mukobwa mu ibanga rikomeye.
Nairobi News yatangaje ko uwahoze ari umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Dar es Salaam, Paul Makonda usanzwe ari inshyui ya hafi mu muryango wa Diamond ariwe wahawe inshingano zo gutegura ubu bukwe afatanyije n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Wasafi, Hellen Kazimoto.
Umwe mu bahaye amakuru iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru, yirinze gutangaza byinshi kuri uyu munyarwandakazi, gusa yavuze ko ari umukobwa ukomoka mu muryango ukize, ufite ishoramari mu gihugu no hanze, we na Diamond bakaba bamaze amezi atandatu bamenyanye.
Yatangaje kandi ko ubu bukwe buzakorerwa mu Idini ya Islam, bukazakorwa mu ibanga mu mpera z’uku kwezi cyangwa mu kwa Cyenda, noneho mu Ukwakira Diamond akazabishyira hagaragara.
Yagize Ati: “Uwo mukobwa ni umusilamu bityo muri Kanama cyangwa Nzeri barakora ubukwe bwa kisilamu buzaba mu ibanga rikomeye. Bazatumira abo mu miryango yabo n’inshuti za hafi hanyuma ibirori nyirizina bizaba kuwa 02 Ukwakira ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko (Diamond).
Andi makuru aravuga ko mu bukwe bwa mushiki wa Diamond, Esma Khan bwabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, Paul Makonda wari witabiriye ibi birori aribwo yabaye nk’uwemeza aya makuru, akabwira nyina wa Diamond ko akazi yamushinze karangiye kandi bikaba byaragenze neza. Ati: “Mama wampaye akazi katari koroshye, gusa ndaguhamiriza ko uku kwezi kwa munani turajya gutanga inkwano ya Diamond. Twamaze kumvikana tunavugana n’umugore njyewe ubwanjye naramwiboneye. Kubw’ibyo Esma, udufunguriye inzira musaza wawe niwe ugiye gukurikira.”
Makonda yakomeje avuga ko bafite icyizere ko bagiye gutegura ibintu vuba mu mpera z’ukwezi kwa munani ubukwe bugakorwa, ariko bakazabishyira ku mugaragaro nyuma yo gutorwa kwa Perezida Magufuli kuri ubu uri kwiyamamaza muri manda ya kabiri yo kuyobora Tanzania.
Ni mugihe Diamond ku munsi w’ubukwe bwa mushiki we, Diamond yashyize kuri Instagram ye ifoto ari kumwe n’umuhanzikazi Zuchu aherutse gusinyisha mu nzu ya Wasafi akandikaho ko yifuza ko Ilayidi itaha yazaba yarakoze ubukwe. Ibi byatumye abatari bake batekereza ko ariwe yaba yifuza kuzagira umugore, cyane ko yari aherutse no kumuha impano y’imodoka.
N’ubwo uwahishuye aya makuru atigeze avuga izina ry’uyu munyarwandakazi witegura kurushinga na Diamond, umwe mu bakobwa b’Abanyarwanda bigeze kuvugwaho gukundana na Diamond harimo Mbabazi Shadia, uzwi nka Shaddy Boo gusa ukurikije amakuru ari gutangwa ku mukobwa ugiye kurushingana n’uyu muhanzi, Byumvikana neza ko yaba atariwe.


