Umuhanzikazi w’Umwongerezakazi Jessie J yatangaje ko yabazwe ibere nyuma yo gusanganwa kanseri. Uyu muhanzi w’imyaka 37 yavuze ko ubu ari kuryama mu rugo, arimo gutegereza ibisubizo by’iyo opérasiyo.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Jessie J yashimiye abaganga n’abaforomo bamwitayeho, ndetse asangiza abamukurikira amafoto n’amashusho yerekana uko iminsi ibiri ishize yagenze, harimo n’amashusho aririmba ari mu bitaro ategereje kwinjira mu cyumba cya opérasiyo.
Jessie J yari yatangaje ko yasanganywe kanseri y’ibere mu ntangiriro za Kamena, ashimirwa n’abantu benshi uburyo yahisemo kubitangaza ku mugaragaro mu rwego rwo gufasha n’abandi babinyuramo.
Yongeyeho ko ashima cyane umuryango we n’abakunzi be bamushyigikiye, anagira ubutumwa bwo gukomeza abandi bari kunyura mu rugendo nk’urwe ati: “Turabishoboye, mwese mbafashe mu mugongo.”
Abafana n’inshuti ze mu ruganda rw’umuziki bamuhaye ubutumwa bwo kumwihanganisha no kumwifuriza gukira vuba, bamwita intwari ikomeye.


