Ngabonziza Augustin, umwe mu bahanzi bakanyujijeho mu myaka irenga 40 ishize, yapfuye azize uburwayi nyuma yo kumara igihe arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Amakuru yemeza ko yari amaze iminsi arembye, ubuzima bwe bukagenda burushaho kugorana.
Ngabonziza azwi cyane mu muziki wo hambere, aho yaririmbaga muri Orchestre Les Citadins, imwe muri bandi yakunzwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi orchestre yayishinganye na mukuru we Ngayisonga Bernard.
Nyuma yaho, mu mwaka wa 2000, yafatanije na Nikobisanzwe André Gromyko bashinga Orchestre Irangira, yamamaye cyane ikorera ahazwi nko kwa Lando, aho yataramiraga abantu buri wa Gatandatu. Iyi orchestre yakomeje kumenyekana kugeza mu 2007 ubwo yasenyukaga kubera kutumvikana kwabaye hagati y’abayigize.
Ngabonziza Augustin yamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe nka “Ancilla”, “Rugori Rwera”, na “Have Winsiga”, zatumye agira izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda.
Uretse kuririmba, Ngabonziza yari azwi nk’umucuranzi w’indirimbo w’umuhanga cyane, cyane cyane ku gitar.


