images (4) (11)_1742540305

Umuhanzi Orezi wijeje umukobwa inzu kugira ngo baryamane

Umuhanzi w’umunya-Nigeria, Orezi yatangaje ko yigeze kwizeza umukobwa inzu ariko ntiyabasha kuzuza iryo sezerano yakoze ubwo yashakaga kuryamana n’uwo mukobwa.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Echo Room aho yatanze igitekerezo cye ku bibazo bivugwa ku muhanzi Burna Boy n’umunyamideli Sophia Egbueje ku bijyanye na Lamborghini uyu muhanzi yamwemereye ubwo yashakaga ko baryamana.

Orezi yavuze ko abona nta kibazo kirimo kuba abagabo badakora ibyo basezeranyije abakunzi babo kuko ngo n’abagore hari ibyo basezeranya abagabo babo ariko ntibabikore.

Yagize ati: “Sinjya mu itsinda ry’abagabo bavuga ko baguze imodoka za miliyoni 300 z’ama-Naira ku bakunzi babo. Ubwo se naba ndi umusazi?”

Yakomeje agira ati: “Nigeze kwizeza umukobwa inzu kugira ngo anyihere ariko nyuma yo kuryamana ntabwo nayimuhaye. Kubera iki nakoresha amafaranga menshi kuri we? Kuki se njye nagura inzu ku mukobwa? N’abagore basezeranya abagabo babo ko bazababera indahemuka nyamara na bo bakabirengaho. Reka buri wese akomeze asezeranye, ni isi aho buri wese ashaka kwikiza [aseka].”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *