Umuhanzi w’Umunyanijeriya Ruger yatangaje ko adashyigikiye gutinda mu cyiciro cyo kumenyana n’umukobwa (bizwi nka “talking stage”).
Mu kiganiro yagiranye n’icyitwa The Brobants Show, Ruger yavuze ko adashobora kumara igihe kirekire avugana n’umukobwa atarakundana na we.
Yagize ati: “Sinshobora kuvugana n’umukobwa umwaka wose. N’iyo byaba ibyumweru bibiri gusa, tugomba guhura. Niba ari kure, azansanga cyangwa njye nzamusanga.”
Aya magambo ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ari uburyo bukomeye bwo gusaba umuntu urukundo, abandi bakamushimira kuba avuga ibintu mu buryo butaziguye.
Ruger ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Afurika, azwiho ijwi ridasanzwe n’indirimbo zikunzwe cyane nka Toma Toma, Girl Friend n’izindi.


