Umuhanzi wa gospel, Eric Moyo, yapfuye nyuma yo kugwa ku rubyiniro

Umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, Eric Moyo, yapfuye nyuma yo kugwa hasi ari mu gitaramo mu gihugu cya Afurika y’Epfo kuri uyu wa gatatu, itariki 20 Ukuboza 2023.

Uyu muririmbyi w’Umunya-Zimbabwe wavukiye muri Afurika y’Epfo w’imyaka 41 y’amavuko yari mu itsinda rizwi cyane rya gospel ryitwa Joyous Celebration.

Mbere y’urupfu rwe, yakiriwe mu bitaro muri Port Elizabeth, muri Afurika y’Epfo aho byatangarijwe ko yapfuye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Joyous Celebration, hagaragajwe ko Moyo yitangiye umurimo w’Imana kugeza apfuye.

Mu itangazo ryayo yagize iti: “Nk’umuririmbyi wa Tenor, Eric yazanye umunezero kuri benshi binyuze muri performances ze ndetse n’indirimbo zihariye nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Star cyo muri Kenya.

“Urupfu rwe ruzasiga icyuho mu muryango wa Joyous, kandi umurage we uzabaho binyuze mu muziki we, wakoze ku buzima bwa benshi kandi ugira uruhare runini mu njyana ya gospel.”
“Mugihe tubabajwe n’urupfu rwe, reka twishimire ubuzima bwe n’ingaruka yagize ku bamukikije. Eric ashobora kuba atakiri kumwe natwe, ariko umwuka we uzakomeza binyuze mu muziki mwiza yahimbye.”

“Ibitekerezo byacu n’akababaro byacu bigere ku muryango we n’inshuti muri iki gihe kitoroshye.”
Nyuma yo gutsinda irushanwa rya Idols, East Africa, Moyo yahawe amasezerano yo gukorerwa indirimbo na Sony BMG n’amadorari 80.000.

Mu 2014 nibwo yinjiye mu itsinda rya gospel ryitwa Joyous Celebration.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *