maxresdefault (3)

Umuhanzi yatawe muri yombi akekwaho ibyo gukuramo inda y’umukunzi we

Umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Patrick Onyango yemeje ko umuhanzi Musigazi Abdulaziz wamenyekanye nka Vyroota mu muziki wa Uganda yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukuramo inda y’umukunzi we.

Amakuru ahari agaragaza ko Vyroota yateye umukobwa inda ariko yanga kuyemera ubwo yabimenyeshwaga aho yasabye uwo mukobwa gukuramo iyo inda.

Nubwo uwo mukobwa yabanje kwanga, yahisemo kugisha inama umujyanama wa Vyroota witwa Walugembe na we wamutererenye aho kumutabara, yifatanyije na Vyroota mu kumushishikariza gukuramo inda.

Nyuma yo guhatirwa gukuramo iyo nda inshuro nyinshi, amakuru yaje kugera ku babyeyi be aho bahise bajya gutanga ikirego kuri polisi ku by’uyu muhanzi yari ari gusaba umwana wabo.

Mu kiganiro na televiziyo ya Sanyuka, Umuvugizi wa Polisi muri Kampala Patrick Onyango yemeje ko Vyroota na Walugembe bari mu maboko ya polisi kandi iperereza ryatangiye ku birego baregwa.

Kugeza ubu iperereza riracyakomeje kuri ibi birego aba bombi bakurikiranyweho byo gushaka gukuramo inda y’uyu mukobwo utigeze utangazwa amazina ku bw’umutekano we.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *