Uwizeye Joyce uzwi nka Joy Key, ni umunyarwandakazi ukorera umuziki we mu gihugu cya Australia, uyu muhanzi akaba ari we washinze Itorero Ndangamuco ry’urubyiruko ryitwa Igihozo rikorera aho atuye mu mujyi wa Queensland mu gihugu cya Australia , byongeye akaba yarihebeye injyana gakondo.
Tariki 29/ Nyakanga/ 2020, Uwizeye Joyce (Joy Key) yashyize hanze indirimbo yise Umukungu, iyi ni indirimbo igaragaza ko ubutunzi bwa nyabwo atari ukugira amazu, amafaranga menshi…Ahubwo umukungu nyawe nkuko iyi ndirimbo ya Joy Key ibivuga, ni ubana akanababarira…

Ndangamuco ry’urubyiruko ryitwa Igihozo
Ati ” Umukungu nyawe si uwujuje amafaranga amabanki, amabanga akabika abicanyi , kandi umukungu nyawe si uwo amashyo magana bwaki imariye bene nyina ku icumu”.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Joy Key, yavuze ko yiteguye gukora igishoboka kugira ngo umuziki w’u Rwanda byumwihariko umuziki gakondo umenyekane mu mahanga byumwihariko aho atuye.

Itorero ryashinzwe
Ati ” Kuba ndi umunyarwanda ni akabando ngendana, ni nk’igihozo cyanjye, natangiye uru rugamba rwo gushyira ibyo ntekereza mu ndirimbo no mu njyana gakondo, harimo imbogamizi ariko nta ntore icika intege, Abanyarwanda bitegure ubutumwa bwinshi Kandi bwiza butandukanye ngiye gushyira hanze mbicishije mu ndirimbo.”
Joy yakomeje avuga ko aho aba imbyino Nyarwanda zikunzwe cyane. “Imbyino nyarwanda zirakunzwe cyane mu bihugu by’amahanga cyane cyane muri za festivals n’ibindi bitaramo ,usanga no mu nzego bwite za leta badutumira mu bitaramo, imbyino z’u Rwanda zirakunzwe cyane.”
Mu gusoza ikiganiro Joy Key yasabye Abanyarwanda gukunda iby’iwabo, anabasaba kumva iyi ndirimbo yashyize hanze yitwa umukungu banitegura izindi ziri mu nzira.

Meira pro
Iyi ndirimbo umukungu yakorewe mu nzu nshya itunganya imiziki, byumwihariko imiziki gakondo yitwa Umushanana Records, iyi ndirimbo yatunganyijwe na Meira pro , umusore ukiri muto mu batanga icyizere cy’iterambere ry’umuziki.

Joy Key, azasohora izindi ndirimbo vuba
Reba indirimbo umukungu ya Joy Key hano.


