Umuherwe witwa Kanyamunyu Mathew ukomoka mu muryango wa Acholi muri Uganda yahaye umuryango wa Kenneth Akena Watmon yishe mu 2016 inka 10 n’ihene 3 nk’icyiru, abitegetswe n’abasaza bagendera ku muco gakondo.
Tariki ya 12 Ukuboza 2016 ni bwo Kanyamunyu yarashe Akena wari impirimbanyi y’uburenganzira bw’umwana, amusanze mu modoka ye yari iparitse muri ‘Parking’ ya Lugogo mu mujyi wa Kampala.
Kanyamunyu n’inshuti ye y’Umurundikazi yitwa Munwangari Cynthia bahise bajyana Akena ku bitaro bya Norvic, bigize nk’abatabazi. Murumuna we witwa Joseph Kanyamunyu yahishe imbunda ya pisitoli (pistol) mukuru we yarashishije Akena.
Nyuma byaje kumenyekana ko uwajyanye Akena ku bitaro ari we wamurashe, umuherwe ahita atabwa muri yombi gusa mu manza yagiye yitaba zose, yarabihakanye.
Gusa ubwo yemereye iki cyaha ku bushake, abasaza barimo Rwot David Onena Acana II uhagarariye umuryango wa Acholi na Archibishop wa Gulu, Dr. John Baptiste Odama bagiriye inama Kanyamunyu yo guhura n’umuryango wa Akena, akawusaba imbabazi ndetse agacibwa n’icyiru.
Kanyamunyu yemeye ibyo yasabwe n’aba basaza, agirana ibiganiro n’umuryango wa Akena, byitabirwa kandi n’abasaza batandatu baturuka mu muryango wa Ogom. Bamusabye gutanga icyiru cy’uyu mubare w’inka n’ihene, na we ntiyazuyaza kubyemera kuko ni ko umuco gakondo wa Acholi ubitegeka.
Uyu muherwe yemeye kuzemerera iki cyaha n’imbere y’Urukiko Rukuru muri Uganda, gusa ntibizwi niba umuryango uzahita uhagarika ikirego wagejeje mu butabera kuko nta mwanzuro wagatangaje nk’uko igitangazamakuru The Observer cyabitangaje.


