Umuherwe Rujugiro yahaye Uganda inkunga yo kurwanya Coronavirus

Umunyarwanda Ayabatwa Tribert Rujugiro , wahunze ndetse akaba ashyirwa mu majwi na Leta y’u Rwanda mugushaka guhungabanya umutekano w’igihugu, biravugwa ko yahaye Uganda inkunga ya miliyoni 250 z’amashiringi ya Uganda, mu rwego rwo gufasha iki gihugu guhangana n’icyorezo cya Virusi ya Corona.

Muri Uganda habarurwa abantu 53 banduye iki cyorezo gikomeje gushegesha Isi. Rujugiro yahaye Uganda iriya nkunga binyuze muri Company ze z’itabi afite muri Uganda, nk’uko ChimpReports yabitangaje.

Rujugiro wari uhagarariwe na Gilbertso Khon cyo kimwe na Alphonse Rutayisire, yashyikirije ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Uganda sheki y’ariya mafaranga kuri uyu wa gatandatu.

Amakuru avuga ko Rujugiro yanahaye miliyoni 250 z’amashiringi buri kimwe mu bindi bihugu icyenda akoreramo ubucuruzi bwe bwiganjemo ubw’itabi. U Rwanda ntabwo ruri muri ibyo bihugu.

Ayabatwa afite inganda ebyiri z’itabi zikomeye muri Uganda, harimo urwa Pan African Tobacco Group (PTG) n’urwitwa Meridian Tobacco Company rwuzuye rutwaye akayabo ka miliyoni 20 z’amadorali ya Amerika.

Yafashe icyemezo cyo gutera Uganda inkunga, nyuma y’uko Yoweri Kaguta Museveni uyobora iki gihugu asabye abacuruzi bakomeye muri kiriya gihugu gukusanya amafaranga yo kugurira Minisiteri y’ubuzima imodoka zo kuyifasha guhangana na Coronavirus.

Uyu mugabo yakunze gushinjwa na Leta y’u Rwanda gutera inkunga imitwe igambiriye kuruhungabanyiriza umutekano, yiganjemo ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rujugiro we ashinja Leta y’u Rwanda kwigarurira imitungo yari afite ku butaka bwarwo, irimo inyubako ya Union Trading Center (UTC) u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gucunga kubera ko ba nyirayo bayitaye, nyuma yaje gutezwa cyamunara kubw’ideni ry’imisoro yari abereyemo ikigo cy’igihugu cy’imisoro (RRA).

Iyi Uganda imaze igihe idacana uwaka n’u Rwanda ruyishinja kuba ifasha imitwe irwanya ubutegetsi buriho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *