Umuhungu w’imfura wa Perezida w’u Rwanda, Ivan Kagame yagizwe umwe mu bagizwe inama y’ubutegetsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).
Uku guhabwa umwanya k’uyu musore w’imyaka 30 ni umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 18 Gicurasi 2020. Mu bandi bayobozi bashyizweho ni Umuyobozi Mukuru, Itzhak Fisher, Evelyn Kamagaju, Umuyobozi Mukuru Wungirije. Abagize inama y’ubutegetsi: Alice Nkulikiyinka , Diane Karusisi, Ivan Kagame, Eric Kacou, Solange Uwituze, Liban Soleman Abdi na Faith Keza. Ivan Kagame ni we mwanya wa mbere ahawe muri Leta. Ubusanzwe ubuzima bwe bwite bumenywa na bake begereye ibyo aba arimo gusa we ku mbuga nkoranyambaga nka Linkedin yiyita umushabitsi. Agaragara nk’udakoresha imbuga nkoranyambaga cyane kuko kuva muri 2016, ntiyakunze gukoresha Twitter cyane. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’ubukungu yavanye muri Kaminuza ya Pace yo mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


