Umuhungu wa Zari aravugwa mu rukundo n’umuzungukazi w’ikizungerezi

Umuhungu wa Zari witwa Pinto Ssemwanga yagaragaye arikumwe n’umuzungukazi w’umunyamideli witwa Jevonne Coetsee, ukorana na sosiyete icunga imideli ikorera i Johannesburg, Cape Town, na Durban aho bivugwa ko ari umukunzi we.

Mu Kwakira 2022, Zari yavuze ko yakiriye ubutumwa bwinshi ku mbugaze abakobwa n’bagore bamusaba kubahuza n’umuhungu we, ariko aza gusobanura ko azamureka akihitiramo uwo bazakundana cyangwa no gushakana.

Yagize ati”Abantu bakomeje kumbwira ngo mbahuze n’umuhungu wanjye Pinto,ariko icyo navuga ni uko abana banjye bazagira ubuzima bwabo bakihitiramo. Ntabwo nzabwira umwana wanjye nti uyu ni umukobwa mwakundana cyangwa mugomba kubana ”.

Nyuma y’ibi rero nibwo uyu muhungu we yagaragaye arikumwe n’umuzungukazi bivugwa ko barimo gukundana.Uyu musore ubusanzwe akunze kuba mu buzima bwo gutuza ntakunde kwigaragaza by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *