Umuhuzabikorwa w’umuryango CLADHO uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Murwanashyaka Evariste, aravuga ko ashingiye ku buryo abantu bakurwa mu manegeka, abona amabwiriza yo mu Rwanda akomeye kurusha amategeko yaho.
Murwanashyaka yabivugiye mu kiganiro Imboni cyo kuri televiziyo y’igihugu cyaraye kibaye kuri uyu wa 2 Ukwakira 2023, cyari gifite umutwe ugira uti “Ihurizo ku kibazo cy’amanegeka, ni umuti utavura cyangwa unyobwa nabi?”
Yagize ati: “Hari ahantu Nyabisindu bimuye abaturage, munsi y’umuhanda, mu mudugudu umwe bita ngo mu isibo ya 9, mu isibo ya 8 hejuru barasigara kandi harimo ikinyuranyo nk’icya metero nk’ebyiri. Ntaho bitandukaniye, bimura bamwe, abandi barasigara. Mu by’ukuri ntabwo harasobanukirwa neza amanegeka icyo bishatse kuvuga.”
Murwanashyaka yakomeje ati: “Ikindi cya kabiri ni uko mu Rwanda tugira uko amategeko akurikirana ariko usanga amabwiriza arusha itegeko gukomera. Mu mujyi wa Kigali usanga amabwiriza yuko abaturage bagomba kwimuka, ugashaka itegeko ribivugaho ukaribura. Cyangwa ugasanga umujyi wa Kigali usohoye amabwiriza anyuranyije no mu ngingo z’Itegekonshinga. Ariko ayo mabwiriza yagera mu nzego z’ibanze, mu kuyashyira mu bikorwa, zigasya zitanzitse.”
Yasobanuye ko mu ngingo ya 10 y’Itegekonshinga havuga ko ibyemezo abaturage bafatirwa bakwiye kujya babanza kubiganirizwaho, ingingo ya 34 ikavuga ko umutungo bwite w’umuntu utavogerwa, ati: “Umujyi wa Kigali ukazinduka mu gitondo n’abasore bafite amasuka, bakamanukira ku nzu yawe, bagasenya, batanakuganirije.”
Murwanashyaka yibukijwe ko umujyi wa Kigali usobanura ko wimura abaturage mu rwego rwo gutabara ubuzima bwabo. We abona ko ikibazo kiba kirimo ari ahantu baba bimurirwa na ho haba ari ikibazo. Ati: “Urabarengeye ubajyana he noneho?”
Arabona ko mu Rwanda hakwiye kujyaho itegeko ryihariye rigenga amanegeka, kuko ngo ni bwo ibibazo bigaragara mu kwimura abayatuyemo bizakemuka.


