Bamwe mu rubyiruko rwakoreraga nk’abakorerabushake mu irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rya UCI Road World Championships 2025 ryabereye i Kigali, barasaba ubuvugizi nyuma yo kuvuga ko bishyuwe amafaranga make ugereranyije n’imvune bagize.
Aba bakorerabushake bavuga ko bakoze iminsi 10, bakora amanywa n’ijoro barinda ibikoresho by’irushanwa ku mihanda, rimwe na rimwe bataruhuka, ndetse ngo bakirirwa ku zuba n’imvura kugira ngo ibikorwa bigende neza.
Umwe muri bo yagize ati: “Twakoraga tutaruhuka, turinda ibyuma by’irushanwa iminsi 10. Baduhaga 10,000 Frw ku munsi nk’isimburamubyizi, ariko nyuma y’irushanwa batwishyuriye 35,000 Frw gusa. Twari twiteze andi, ariko ntayo twabonye.”
Iri rushanwa ryabereye mu Mujyi wa Kigali kuva ku tariki ya 21 kugeza ku ya 29 Nzeri 2025, ryitabirwa n’abakinnyi n’abashyitsi baturutse mu bihugu bisaga 80. Ni ubwa mbere ryabereye ku mugabane wa Afurika, kandi ryari ryitezweho guteza imbere isura ya Kigali ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma y’aya makuru, Umujyi wa Kigali wasohoye itangazo wemeza ko aba bakorerabushake bahawe amafaranga 35,000 Frw ku ikubitiro, nk’amafaranga y’itike n’ibyibanze, ariko andi asigaye azabageraho mu minsi mike. Umujyi kandi washimiye urubyiruko uruhare rwagaragaje muri iri rushanwa.
“Nibyo koko aba bakorerabushake bagenewe amafaranga kugira ngo bashobore kubona amatike n’ibindi byibanze. Bakaba barahawe Frw 35,000 igikorwa kigitangira. Andi asigaye na yo baraza kuyabona muri iyi minsi,” uko niko byatangajwe n’Umujyi wa Kigali.
“Tubashimiye uruhare rwabo mu migendekere myiza ya Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye muri #KigaliYacu.”
Iri rushanwa ry’UCI 2025 ryasize u Rwanda rwanditswe mu mateka y’imikino nk’igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye iyi shampiyona, ariko iyi nkuru y’abakorerabushake yatumye bamwe basaba ko mu bihe bizaza habaho igenamigambi ryiza ry’imibereho y’abakorerabushake, kuko ari bo bafasha ibikorwa nk’ibi kugenda neza.


