image_opening_botswana-1

Umujyi wa miliyari y’amadorali mu butayu bwa Karahari

Botswana irateganya kubaka umujyi wa miliyari imwe y’Amadorali  “Dubai-style” umujyi wa digital  uzaba witwa umujyi wa Kalahari uri mu butayu. Umujyi wa Kalahari uzaba ahantu hagenewe ibikorwa bidasanzwe by’ubukungu, ni umujyi uzagaragaramo uruganda rukomoka ku mirasire y’izuba ya MW 300 y’ingufu zisukuye, umuyoboro w’amazi kugira ngo utange isoko rirambye, hamwe n’ibishushanyo mbonera bitangiza ibidukikije.

Umujyi wa Kalahari uzaba ihuriro ryikoranabuhanga rifite ibigo bya fintech, sisitemu zo gutwara abantu zigezweho, n’ibikorwa remezo bigezweho byo gukurura ubucuruzi no guteza imbere udushya.Uyu mushinga ugamije kugabanya Botswana gushingira ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga bya diyama hibandwa ku bucuruzi, ubukerarugendo, ikoranabuhanga, n’ingufu zisubira.

Iterambere riteganije gutanga imirimo iri hagati ya 20.000 na 30.000. Umujyi uzagaragaramo amahoteri meza, ahantu ho kwidagadurira, hamwe n’ahantu nyaburanga hashobora gukurura ba mukerarugendo.

Botswana igihugu cy’ikitegererezo

Botswana n’igihugu kidakora ku nyanja ariko gifite ubutaka burambuye bwa 70% by’ubutayu bwa Karahari. Iki gihugu gituranye n’ibihugu bya Namibia, Zambia ndetse na Zimbabwe. Gusa gituwe n’abaturage miriyoni 2.4 , 80% by’abaturage bakomoka k’ubwoko bw’aba Tswana.

Botswana ibarirwa mu bihugu bicye muri Afurika  birwanya ruswa cyane. Nicyo gihugu cya gatatu gifite ruswa nke muri Afurika, munsi ya Cape Verde na Seychelles. Kikaba igihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro nka diyama icukurwayo ku bwinshi cyane.

Botswana irasurwa cyane kubera ibyanya by’inyamaswa aho ubukerarugendo bwaho buri hejuru cyane. Umurwa mukuru ni Gaborone. Ubukungu bwa Botswana bwabarirwaga ku musaruro mbumbe wa  miliyari 19.36 $ mu 2024. Umusaruro rusange wa Botswana ku muturage mu 2024 ni amadorari 6.937.33

Nihe twabihuriza n’ibihugu byombi u Rwanda na Botswana?

U Rwanda na Botswana ni ibihugu bihurira ku miyoborere myiza, kurwanya ruswa aho u Rwanda ruza ku mwanya wa 4 mu gihe Botswana iza ku wa gatatu.

U Rwanda  narwo rwazamuye ubukerarugendo ndetse ruri kuzamura gahunda y’ibikorwaremezo biri ku rwego rwo hejuru nk’ikibuga cy’indege cya Bugesera aho kubihuza nibikorwaremezo bya Botswana bishobora kuzana abakerarugendo baba baje muri iki guhugu bakaba baza no mu Rwanda aho rufite icyanya cy’inyamaswa nk’ingagi zitabineka ahandi muri biriya bihugu by’amagepfo.

Ibikorwa remezo bihambaye biri kuzamuka muri Afurika nk’umujyi mushya uri kubakwa mu butayu bwa Misiri, ikiraro cya Mose kizahuza Misiri na Arabiya Sawudite ukongeraho uyu mujyi wa Karahari, ni ishoramari riteganya kuzamura umugabane w’Afurika.

 

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *