486626228_1277356391063887_1821067084645026814_n

Umujyi wa Paris wasabye ihagarikwa ry’igitaramo cya Maître Gims cyashyizwe ku munsi w’Icyunamo

Umujyi wa Paris wasabye Polisi gukumira igitaramo cy’umuhanzi Maître Gims cyari giteganyijwe ku wa 7 Mata 2025 kuko gihuriranye n’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Iki gitaramo cyiswe “Solidarité Congo” cyari kigamije gukusanya inkunga yo gufasha abana bo mu burasirazuba bwa RDC bahuye n’ingaruka z’intambara. Gusa, Abanyarwanda n’imiryango irwanya Jenoside yakorewe Abatutsi bagaragaje impungenge ko gishobora kuba urubuga rwo gupfobya no guhakana Jenoside cyane ko bamwe mu bahanzi bazacyitabira basanzwe bibasira u Rwanda.

UNICEF yagombaga kwakira inkunga izava muri iki gitaramo yagaragaje ko itazayakira niba cyizaba kuri iyo tariki.

Binyuze mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Werurwe, Umujyi wa Paris na wo wasabye ko cyasubikwa cyangwa kigashyirwa ku yindi tariki mu rwego rwo kwirinda ubushyamirane hagati y’Abanyarwanda n’Abanye-Congo baba i Paris.

Muri iri itangazo, Meya w’Umujyi wa Paris yagaragaje ko Ku wa 7 Werurwe yamenyeshejwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Bwana François Nkulikiyimfura, Perezida wa Ibuka France, Bwana Marcel Kabanda, Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Bwana Christophe Renzaho, ndetse n’umuryango Tubeho Family, ugizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, impungenge zijyanye n’igitaramo cy’ubugiraneza cyiswe Solidarité Congo cyari giteganyijwe kuba muri Accor Arena i Paris ku wa 7 Mata.

Ku wa 10 Werurwe, Meya w’Umujyi wa Paris yandikiye umuyobozi wa Polisi ya Paris, Bwana Laurent Nunez amusaba ko iki gitaramo cyahagarikwa nk’uko byasabwe n’imiryango inyuranye ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, hagendewe ku mpamvu z’umutekano rusange.

Nubwo hari izo mpungenge abategura iki igitaramo bavuga ko kitazasubikwa kuko guhitamo iyo tariki nta mpamvu za politiki zirimo. Polisi ya Paris iracyasesengura uko bizagenda, mu gihe hari imiryango yateguye imyigaragambyo yo kwamagana iki gitaramo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *