Amakuru aturuka muri Teritwari ya Walikare aravuga ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Wazalendo n’abandi bafatanyije bamaza gutangira guhunga umujyi wa Pinga n’ikibuga cy’indege, nyuma yo kugarizwa na M23 ikomeje kuyisatira.
Ingabo za Leta zatangiye guhunga nyuma yaho mu minsi ishize n’ejo hashize M23 yafashe uduce dutandukanye two muri Masisi, turimo Nyabyondo, Gashebere, Roashi n’ahandi.
Bivugwa ko M23 yaturutse mu majyaruguru y’umujyi wa Pinga itangira gufata udusozi tuwukikije; ibyatumye uruhande rw’Ingabo za Leta rubona nta handi rufite rwakwinyagamburira bitewe n’imiterere yaho.
M23 kandi yafashe Busihe, Gahanga, Mitando, Mitenderi n’utundi duce; iba indi impamvu yo guhunga kw’ingabo za Leta zahungiye Walikale Zone ariko zibanje guhungisha ibikoresho byazo.
Ikindi gitekerezwa nka nyirabayazana yo guhunga kwa FARDC harimo kuba Pinga yatatswe n’utundi duce tukatakirwa rimwe na yo, kandi ari yo yari ubuhungiro, no kuba nta mihanda ihagije iri muri kariya gace; ibinafatwa nk’impamvu ikomeye iza gufasha M23 kubohora Masisi yose, nkuko bivugwa n’imboni za Bwiza TV.
Kugeza ubu muri Masisi hasigaye uduce dutatu M23 itarigarurira; turimo Lukweti, Bibwe na Ndurumo; mu gihe Mukengwa yose ikaba yo yamaze gufatwa n’ingabo z’uriya mutwe.


