Uwahoze ari umunyamabanga wakoreraga umuyobozi w’ikigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’Abanazi yahamijwe icyaha cyo kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abantu barenga 10.505 .
Irmgard Furchner, ufite imyaka 97, yajyanywe gukorera i Stutthof akiri inkumi kuva mu 1943 kugeza 1945.
Furchner, umwe mu bagore bake bakurikiranyweho ibyaha by’Abanazi mu myaka mirongo, yahawe igihano gisubitse cy’igifungo cy’imyaka ibiri.
Nubwo yari umukozi w’umusivili, umucamanza yemeje ko yari azi neza ibyaberaga mu nkambi nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Bavuga ko abantu bagera ku 65.000 bapfiriye mu buryo bubi i Stutthof, barimo imfungwa z’Abayahudi, abatari Abayahudi ndetse n’abasirikare b’Abasoviyeti bafatiwe ku rugamba.
Stutthof, iherereye hafi y’umujyi wa Gdansk wo muri Pologney’iki gihe, yakoresheje uburyo butandukanye bwo kwica imfungwa zayo kandi ibihumbi n’ibihumbi bapfira mu byumba bya gaz kuva muri Kamena 1944.
Urukiko rw’i Itzenhoe mu majyaruguru y’u Budage rwumvise abarokotse muri iyi nkambi, bamwe muri bo bakaba barapfuye mu gihe cy’urubanza.
Igihe urubanza rwatangiraga muri Nzeri 2021, Irmgard Furchner yatorotse mu nzu yita ku bageze mu zabukuru, amaherezo aza gusangwa n’abapolisi ku muhanda mu mujyi wa Hamburg.
Uwayoboraga inkambi ya Stutthof, Paul-Werner Hoppe, yafunzwe mu 1955 azira kuba igikoresho mu bwicanyi maze arekurwa nyuma y’imyaka itanu.


