Polisi yo mu gihugu mu birwa bya Caraibe yavuze ko umukerarugendo w’umunyamerika wasuye Bahamas yishwe n’igifi kinini ubwo yari agiye mu nyanja.
Uyu mukecuru w’imyaka 44 utaravuzwe izina, ukomoka mu mujyi wa Boston nk’uko amakuru yatangajwe n’abapolisi ba Royal Bahamas abitangaza, ngo uyu mugore wari wazanye n’umuvandimwe w’umugabo we yari yabanje kujya ku nkombe z’inyanja ariko aza kujyamo ari nabwo igifi cyahise kimwica.
Bahamas, ikirwa cy’ibirwa birenga 3.000, kibamo resitora nyinshi zo ku mucanga, ku buryo usanga ubukerarugendo bukorwa ku gice kini.
Nk’uko imibare ikomeza ivuga, Bahamas ikunda kugarizwa n’ibifi bini bizwi nka shark.Mu mwaka wa 2019, umubyeyi w’umunyamerika wasuye iki gihugu yishwe n’iki gifi ubwo yari arimo asinzira afata ikiruhuko.