Abarimo Umunya-Ghana Michael Sarpong, bashobora kwegukana imodoka cyo kimwe n’abandi bafana ba Yanga Africans, mu gihe hagira uyifasha kwegukana amanota atatu imbere ya Simba Sports Club.
Saa kumi z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Yanga Africans iza kuba yakira Simba Sports Club, mu mukino w’umunsi wa 10 wa Tanzania ubera kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa i Dar es Salaam.
Mu rwego rwo gutera akanyabugabo abakinnyi b’ikipe yabo, abafana ba Young Africans bamaze guteranya imodoka bageneye umukinnyi utsinda igitego gihesha insinzi ikipe yabo imbere ya mukeba Simba Sports Club.
Abarimo rutahizamu Michael Sarpong bari mu bahanzwe amaso yo kwegukana iriya modoka, mu gihe hagira uhesha Team ya Wanainchi amanota atatu. Haruna Niyonzima na we ari mu bari bafite amahirwe yo kwegukana iriya modoka, gusa yamaze kugera mu mwiherero w’Ikipe y’igihugu Amavubi.
Umubiligi Sven Vandenbroeck utoza Simba SC Club, yatangaje ko byanga bikunze bagomba gutsinda uriya mukino, bakagabanya ikinyuranyo cy’amanota ari hagati yabo na Yanga.
Aganira n’itangazamakuru ryo muri Tanzania yagize ati: “Ni umukino uhuza abakeba babiri kuva kera, kandi ni umukino tugomba gutsinda hanyuma tukareba ko tugabanya umubare w’amanota ari hagati yacu na bo. Tugomba kwitonda bihagije mu gihe cy’umukino.”
Mugenzi we Kaze Cedric utoza Yanga, we intego ngo ni ukurangiza akazi mu minota 20 y’umukino.
Ati: “Intego yanjye ni ukureba ko tuzabona intsinzi muri derby kandi turashaka kubikora hakiri kare bishoboka, turashaka gukoresha iminota 20 ya mbere kugira ngo dutsinde kandi bizadufasha kudufasha kugera ku ntego yacu.”
Amakipe yombi yagiye guhura Yanga Africans ari iya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 23, mu gihe Simba iyikurikiye n’amanota 19.
Ikinyuranyo cy’amanota ane ni cyo kiri hagati y’amakipe yombi mu mikino icyenda amaze gukina, gusa Simba iramutse itsinze cyasigara ku nota rimwe, Yanga yatsinda kikajya ku manota arindwi.



