Umukinnyi wa Al Nassr yikomye imikinire ya Cristiano Ronaldo avuga ko yaba ibangamira umukino w’ikipe yose muri rusange.
Umukinnyi wo hagati mu kibuga ukomoka muri Brazil Luiz Gustavo Dias wamenyekanye cyane muri Bayern Munich kuri ubu ukinana na Cristiano Ronaldo mu ikipe ya Al Nassr yatangaje amagambo atungura benshi ubwo yaganiraga n’ikinyamakuri RT Arabic.
Luis Gustavo mu magambo ye yagize ati: ” Mu by’ukuri iyo Cristiano ari mu kibuga aratuvunisha nk’abakinnyi bagenzi be bigatuma abo duhanganye bisanzura. Buri wese aba ashaka kumuha buri mupira ubonetse wese kuko aba yabidusabye!”
Ibi bije nyuma y’uko Cristino yahushije ibitego byinshi byabazwe mu mukino ikipe ye ya Al Nassr yanganyijemo na Al Fahet 2-2 , nubwo yaje gutsinda igitego mu minota y’inyongera kuri penaliti.

Ku rundi ruhande, Luis Gustavo yenda kurangiza iki kiganiro yagiranaga n’ikinyamakuru RT Arabic yavuze igisa n’uburyarya maze agira ati: “Gusa Cristiano Ronaldo ni we mukinnyi twigiraho byinshi mu buzima bwa buri munsi kuko afite ubuhanga mu kibuga yewe no hanze yacyo”.
Cristiano Ronaldo kuva yagera muri iyi kipe ya Al Nassr muri Mutarama uyu mwaka, amaze gukina imikino itatu ya Shyampiyona bahuyemo na Ettifaq, Al Ittihad ndetse na El Fahet.

Muri iyo mikino yatsinze igitego kimwe ntiyagira umupira uvamo igitego atanga; ibitandukanye n’ibyo yari yitezweho nyuma yo gutangira aba umukinnyi wahize abandi mu mukino wahuje ibyamamare by’i Riyadh na Paris Saint Germain.


