Nshimyumuremyi David wari umwe mu bagize ikipe y’Igihugu ya Handball yari yaritabiriye Igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19 y’amavuko, yatorokeye i Belgrade muri Croatie.
Amakuru avuga ko uyu musore yatorotse nyuma y’uko ririya rushanwa ryari rimaze kurangira.
Umwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda yatangaje ko Nshimyumuremyi yatorotse ubwo biteguraga kuva muri Croatie ku Cyumweru.
Byari mbere y’uko abagize iyi kipe bagera mu Rwanda ku wa Mbere w’iki cyumweru batari kumwe na we.
Nshimyumuremyi yari asanzwe akinira Police Handball Club.
U Rwanda muri kiriya Gikombe cy’Isi cyegukanwe na Espagne rwasoje ku mwanya wa 27 mu bihugu 32 byakinaga irushanwa.
U Burundi na bwo bwari bwahagarariye Afurika muri kiriya Gikombe cy’Isi bwasoje ku mwanya wa nyuma, nyuma yo guterwa mpaga mu mikino ya nyuma.
Iyi kipe y’u Burundi yatewe mpaga nyuma y’uko abakinnyi 10 mu bari bayigize na bo batorokeye muri Croatie, ndetse kuri ubu baracyashakishwa na Polisi ya kiriya gihugu.


