Noah Scurry w’imyaka 17 wari icyitegererezo mu mukino wa basketball muri Pennsylvania, yapfuye ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2025 nyuma yo kurasirwa hafi y’urugo rwe.
Polisi yo mu Mujyi wa Philadelphia yatangaje ko Scurry yarashwe mu gitondo ahagana saa moya n’iminota cumi n’itanu (7:15 AM), ubwo yari agiye ku ishuri rya Samuel Fels High School aho yigaga mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye.
Nubwo iperereza kuri uru rupfu rukomeje inzego z’umutekano zatangaje ko impamvu y’ubu bwicanyi itaramenyekana. Polisi ivuga ko nta muntu urafatwa kandi nta ntwaro iraboneka.
Scurry yari Kapiteni w’ikipe y’abahungu y’umukino wa basketball ku kigo cye kandi yari amaze gukundwa cyane n’abarimu, abanyeshuri, n’abamureberagaho nk’icyitegererezo mu mikino.
Uretse kuba yari umukinnyi ufite impano yari asanzwe yitwara neza mu masomo ye, aho umuyobozi w’ishuri, Melissa Rasper yavuze ko Scurry aherutse gutsinda neza cyane ikizamini cya SAT, akaba yari afite amanota meza kurusha abandi bose ku ishuri.
Melissa Rasper yagize ati: “Tubabajwe bikomeye n’ubu bwicanyi bwatwaye umwe mu banyeshuri bacu bafite impano zitangaje. Twihanganishije byimazeyo umuryango we, inshuti ze, n’abakunzi ba basketball muri rusange.”
Scurry yari afite icyizere yo kwinjira muri kaminuza aho amakuru atangwa n’umuryango we avuga ko ibigo by’amashuri makuru byari byaratangiye kumushaka kubera impano ze.
Mu gihe amakipe yose yo muri iki kigo yahagaritse imikino mu cyumweru cyo kunamira Scurry benshi barasaba ubuyobozi gushyira imbaraga mu gukumira ubwicanyi bukomeje gufata intera mu rubyiruko, cyane cyane muri Philadelphia aho Scurry yari atuye.
Mu rwego rwo gufasha umuryango wa Scurry mu gutegura umuhango wo kumusezeraho, hatangijwe gahunda yo gukusanya inkunga binyuze kuri GoFundMe, aho inshuti n’abavandimwe bashyigikiye iyi gahunda bavuga ko ari uburyo bwo kumwibuka no gufasha abavandimwe be guhangana n’ibi bihe bikomeye.


