Mu mukino wa Europa League wabereye kuri Old Trafford wahuje Manchester United na Rangers, hagaragaye igice cyateye urujijo ubwo umukozi wa Rangers yageragezaga kwivanga mu byishimo by’abakinnyi ba United bikaza kumuviramo gusunikwa.
Manchester United yatsinze uwo mukino ku bitego 2-1 aho igitego cya nyuma cyatsinzwe na kapiteni Bruno Fernandes mu minota y’inyongera. Icyo gitego cyateje ibyishimo bidasanzwe ku bafana n’abakinnyi ba United, ariko byahuriranye n’uko umukozi ushinzwe ibikoresho muri Rangers, David MacGregor, yari ari kwerekeza mu rwambariro.
MacGregor yagerageje kunyura mu nzira abakinnyi bari bariho bishimira icyo gitego ni uko maze Fernandes amureba ikijisho aho Rasmus Hojlund, rutahizamu wa Manchester United yaje guhita amusunikira kure y’ibyishimo byabo.
Iki gikorwa cyafashwe na kamera za televiziyo ku buryo bwose bugaragara, kikaba cyateje impaka mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru.
Uyu mukino wasize Manchester United ifite icyizere cyo kugera mu mikino ya 1/16 cya Europa League mu gihe Rangers yabonye itike yo gukina imikino ya play-off kubera uko andi makipe yitwaye.
AMAFOTO







