Maxime Soulas, umukinnyi w’ikipe ya Sennerjuske yo mu cyiciro cya kabiri muri Denmark, yahawe igihembo kidasanzwe nyuma yo kwitwara neza mu mukino ikipe ye yatsinzemo Nordsijaeland ibitego 3-2.
Uyu mukinnyi yatsindiye ikipe ye igitego kimwe anatanga indi mipira ibiri yavuyemo ibitego, bituma aba “Man of the Match”.
Igikombe cye cyatangaje benshi kuko cyari ingorofani irimo ibiro 55 by’ibirayi.
Abakunzi ba ruhago ku mbuga nkoranyambaga batunguwe, ariko ku bafana ba Sennerjuske, ntibatunguwe kuko bamenyereye ko iyi kipe ifite umuco gakondo wihariye wo kwishimira intsinzi, harimo no guhemba ibintu bifite isano n’akarere bakomokamo.
Abakinnyi bagenzi be n’abafana bashimiye uburyo Maxime yakinnye, bavuga ko ari we wagize uruhare runini mu ntsinzi yabonetse.


