Uwahoze ari umukinnyi w’icyamamare muri shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), Gilbert Arenas, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza uburyo yisubije impeta y’agaciro kanini yari yambitse uwahoze ari umukunzi we Laura Govan.
Nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Arenas yavuze ko yari yambitse Govan impeta y’isezerano ifite agaciro ka hafi ibihumbi 400 by’amadolari y’Amerika ($400,000). Icyakora, ngo nyuma y’iminsi umunani gusa, bombi baratandukanye, bituma yumva ayo mafaranga apfuye ubusa.
Arenas yavuze ko yashatse uburyo yasubirana iyo mpeta, bityo akora indi mpeta isa n’iya mbere ariko ifite agaciro kari hasi cyane, hafi $10,000. Nyuma yo kongera gusubirana na Govan, ngo yaje gusimbuza impeta nyayo iyo mpimbano atabizi.
Hashize imyaka, Govan yaje gushidikanya ku gaciro k’impeta yari afite ayijyana kuyisuzumisha, basanga idafite agaciro kari hafi nk’ako yari yahawe mbere. Icyo gihe ni bwo byamenyekanye ko impeta yari yarasimbujwe.
Nyuma y’ibi, Govan yareze Arenas mu rukiko amushinja kumwiba impeta, ariko urukiko rwaje kwemeza ko Arenas atakoze icyaha. Bivugwa kandi ko Arenas yakoresheje impeta nyayo mu kwishyura amafaranga y’abamwunganiraga mu mategeko.
Iyi nkuru yakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe banenze imyitwarire ya Arenas bavuga ko idakwiye, mu gihe abandi bo bavuga ko yari afite uburenganzira bwo gusubirana umutungo we nyuma yo gutandukana.


