Umukobwa witwa Chisom Flower yirukanywe ku kazi yakoraga nyuma yo gushinja umuhanzi Davido kumutera inda akamutererana. Hashize iminsi uruhuri rw’abagore batandukanye bashinja Davido Adeleke ko yabateye inda mu bihe bitandukanye ariko kuri iyi inshuro umwe muri bo yagaragaje ko yirukanywe mu kazi azira ko yatangaje ibye n’uyu muhanzi.
Chisom yari yavuze ko yaryamanye na Davido ariko ngo akayikuramo.Ibyo rero ngo byabaye ikizira mu kazi aho yakoraga arirukanwa kuko ngo yatanze amakuru atari ngombwa.
Ibi byanakurikiwe n’uko uyu mukobwa yahise asaba imbabazi abakunzi ba Davido na baturage bo muri Nigeria uyu muhanzi akomokamo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.Yagize ati”Natakaje akazi kanjye ,Inshuti n’umuryango nzira kuba naratangaje ko Davido yanteye Inda.Ndasaba imbabazi kuba ntaritwaye neza , ndabasaba imbabazi rero.”
Uyu mukobwa siwe wenyine washinje Davido kumutera inda kuko uwitwa Ivanna Bay w’imyaka 22, mu butumwa yashyize kuri Instagram ye nyuma akaza kubuhanagura nk’uko ibinyamakuru byo muri Nigeria byagiye bibitangaza, yavuze ko nta makuru yari afite ko Davido yateye inda undi mukobwa.Yagize ati “Nabyutse mu gitondo nsanga atari njye mugore njyenyine Davido yateye inda.”
Suwo gusa kuko n’undi witwa Anita Brown na we yatangaje ko yamenyanye na Davido mu 2017, i Dubai ndetse baza no gukundana igihe kinini, gusa avuga ko atari azi ko afite undi mugore ndetse avuga ko gutangaza ko atwitiye Davido atagamije gutwara umugabo w’abandi.
Muri iyo rwaserera yose ,kugeza ubu Davido nta kintu arabitangazaho


