Umukozi w’ikigo cy’ubutasi cy’u Budage yatawe muri yombi ashinjwa kuba intasi y’u Burusiya

Abayobozi b’u Budage bataye muri yombi umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutasi bwo hanze (BND) bamushinja ko yari intasi y’u Burusiya aha amabanga ya leta Moscou .

Kuri uyu wa Kane ushize, ubushinjacyaha bukuru i Berlin bwatangaje ko uyu mugabo w’Umudage uzwi ku izina rya Carsten L., yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kugambanira igihugu. Abashinzwe iperereza basatse inzu ye, aho akorera ndetse n’undi muntu. BND kandi yakoze isaka rifitnye isao n’ibi ku biro byayo bibiri.

Carsten L. yitabye umucamanza mu rukiko rw’ubutabera kuwa Kane maze ategekwa gufungwa by’agateganyo mu gihe ategereje kuburanishwa. Nk’uko bigaragara mu cyemezo cyo kumuta muri yombi, yakoreshwaga na BND kandi yagiye atanga amakuru yabonaga mu gihe cy’imirimo ye muri uyu mwaka ku biro by’ubutasi by’u Burusiya.

Ubushinjacyaha bwavuze ko amakuru avugwa ahwanye n’ibisobanuro by’amabanga ya Leta hakurikijwe amategeko y’u Budage nk’uo iyi nkuru dukesha Russian Today ivuga.

Umuyobozi wa BND, Bruno Kahl, yavuze ko amakuru y’iperereza ku bugambanyi atazashyirwa ahagaragara kuko u Burusiya bushobora kugerageza gukoresha ayo makuru kugira ngo bugirire nabi u Budage.

Ifatwa rya Carsten L. rije nyuma y’iminsi itatu Minisiteri y’umutekano muri Autrichia itangaje ko yafashe umuturage w’Umugereki w’imyaka 39 ukekwaho kunekera u Burusiya. Uyu mugabo ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itanu aramutse ahamwe n’icyaha.

Umukozi w’urwego rw’ubutasi bw’u Budage waherukaga gushinjwa icyaha cy’ubugambanyi yagishinjwe mu 2014 ubwo uwitwa Markus R. yashinjwaga kugurisha amabanga ya Leta ku kigo cy’ubutasi cy’Abanyamerika, CIA. Ayo mabanga ngo yarimo amakuru yihariye ku bakozi barenga 3.000 ba BND.

Yakatiwe igifungo cy’imyaka umunani mu 2016.

Abayobozi b’u Budage bamaze iminsi baryamiye amajanja kubera ibikorwa by’ubutasi by’u Burusiya mu gihe cy’ikibazo cya Ukraine, cyarushijeho kuzana urwikekwe hagati y’abanyamuryango ba NATO na Moscou kubera bihano mpuzamahanga ndetse n’inkunga ya gisirikare bahaye Kiev.

Muri Mata, Berlin yirukanye abadipolomate 40 b’Abarusiya, ibashinja kuba intasi. Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yamganye ibyo birego yihimura yirukana abadipolomate 40 b’Abadage bakoreraga mu Burusiya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *