Umukozi wa RCS wakoreraga ku Igororero rya Huye yapfuye urw’amayobera

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 20 Ugushyingo 2024, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro y’uwari umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) bivugwa ko yapfuye urupfu rw’amayobera.

Uyu mukozi uzwi ku izina rya Fabrice,yakoreraga ku Igororero rya Huye ari naho yapfiriye ubwo yari mu macumbi babamo ku kazi.

Abaganiriye na BWIZA bavuzeko bari basanzwe bamuzi ntaburwayi bundi afite,bavugako urupfu rwe rwabatunguye.

Aya makuru y’incamugongo BWIZA ikimara kuyamenya,twagerageje kuvugana n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), ariko ku murongo wa telefoni inshuro zose twahamagaye umuvugizi w’uru rwego ntiyitabye ndetse n’ubutumwa bugufi twamuhaye ntabwo yasubije.

Nyakwigendera amakuru BWIZA ibite akaba yari afite umuryango mu Ntara y’Iburasirazuba,Akarere ka Rwamagana,Umurenge wa Muhazi,Akagari ka Karitutu mu mudugudu wa Agatare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *