Umukozi wo mu ndege yirukanwe azira kumansurira mu kazi

Umukozi wo mu ndege wari umaze amezi arenga atandatu akora muri Alaska Airlines, Nelle Diala yirukanwe ku kazi nyuma yo gushyira ku rubuga rwa TikTok amashusho yamugaragazaga ari kumansurira mu ndege.

Nk’uko byatangajwe na New York Post, aya mashusho yafashwe ubwo yari ari mu kazi aho byatumye ashinjwa kurenga ku mategeko y’ikigo yerekeye imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga.

Ayo mashusho yagaragazaga Diala yambaye umwambaro w’akazi aho yayiherekesheje amagambo agira ati: “Uwibana kugeza apfuye, ntimukitiranye imyambaro n’ukuri k’umuntu.”

Nyuma yo kwirukanwa, Diala yongeye gushyira ayo mashusho kuri TikTok ayaherekeza amagambo agira ati: “Nta muntu ukemererwa kuba uwo ari we ukundi, isi ibaye iy’abantu barakarira ibintu byose. Mbese kwimansurira mbere yo gutangira akazi byabaye icyaha? Abantu bameze nk’aho batabikoze na rimwe.” Yashyizeho na hashtag igira iti: #DiscriminationIsReal (ivangura ni ukuri).

Nelle Diala yavuze ko ayo mashusho yayafashe ubwo yari ategereje abapilote saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00 am) mu gihe mu ndege nta bantu bari barimo. Yongeyeho ko icyo gihe yari ari mu byishimo byo gusoza igihe cy’igeragezwa mu kazi.

Ku rubuga rwa GoFundMe yashinze kugira ngo abashe kubona inkunga y’amafaranga, Diala yagize ati: “Ni amashusho yoroheje nashyizeho nta kibi ngambiriye, ariko yateje ibibazo. Nubwo ari icyemezo kitari cyiza nafashe, sinigeze nibwira ko byantwara akazi kanjye nakundaga cyane.”

Diala yavuze ko yirukanwe atahawe amahirwe yo kwisobanura. Ati: “Bakimara kumbwira ko narenze ku mategeko yerekeye imbuga nkoranyambaga, nabasobanuriye ko iyo video itari igamije kwangiza ikigo cyangwa kubangamira umuntu uwo ari we wese, ariko ntibashatse kunyumva. Banyirukanye nta biganiro cyangwa iperereza rigamije kunsobanurira icyabaye.”

Uyu mukozi w’indege yagize ati: “Nta mahirwe nahawe yo gutanga ubusobanuro cyangwa kwisobanura ku byabaye.”

Uyu mwanzuro w’ikigo ukomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bari ku ruhande rwa Diala bavuga ko atari akwiriye guhagarikwa mu gihe abandi bavugaga ko amategeko y’akazi agomba kubahirizwa nta kujenjeka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *