Umukuru w’umudugudu wa Nsheke, Nayizesi Providence ho mu karere ka Nyagatare yahishuye uburyo bajyanye umuturage witwa Ndayisaba Elias uherutse kuzamura inkoni ngo agiye ku mukubita ariko ntabigereho bamujyanye mu kigo cy’inzererezi ngo abanze agororoke.
Ibi Nayizesi yabigarutseho mu kiganiro Isanzure gitambuka kuri BWIZA TV, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 28 Ugushyingo 2024.
Ndayisaba Elias, usanzwe atuye mu mudugudu wa Nsheke, akagari ka Nsheke, umurenge wa Nyagatare, amakuru aturuka ku bo mu muryango we avuga ko kuva ku wa Gatatu w’icyumweru gishize afungiwe mu kigo cy’inzererezi ku mpamvu batazi.
Zabron Kamonyo, umubyeyi wa Ndayisaba uri mu kigero cy’imyaka 75 avuga ko uyu muhungu we ariwe wamwitagaho, akita no ku nka agasaba ko yafungurwa kuko amafaranga yari yafatiwe bayishyuye.
Ati :“Yafashwe avugwaho kunywa inzoga z’ibihumbi 10 Frw ntiyishyura, bamujyana ku biro by’akagari turanayishyura, ariko banga kumurekura ahubwo bamujyana mu kigo cy’inzererezi ku mpamvu tutazi ariyo dusaba ko yarekurwa kuko ariwe mfite unyitaho.”
Akomeza avuga ko umuhungu we yafashwe akuwe mu nka, atari inzererezi byo kuba yafungwa.
Abaturanyi b’uyu muryango nabo bahamya ko Ndayisaba Atari inzererezi kuko afite urugo atunze, ibyo bafata nka munyumvishirize arimo gukorerwa, bagasaba ko yarekurwa akaza kwita ku mubyeyi we, kuko ibyo barimo ari ukumutakariza igihe.
Umukuru w’umudugudu avuga ko bamujyanye ku mugorora kubera ko yigeze kumanika inkoni ashaka kuyimukubita
Umukuru w’umudugudu wa Nsheke, Nayizesi Providence avuga ko Ndayisaba Elias yafunzwe kugira ngo ba banze bamuhane mo gake.
Ati :“Yanyoye inzoga z’amafaranga 10,100 Frw z’umuturage yanga kwishyura, nibwo twamujyanye ku kagari abona kwishyura, kuko tutarebera abantu bazana ibintu by’urugomo no kugira umutwe munini, ariko akaba yari afite ikindi kibazo cyo kuba yaramanitse inkoni ashaka kuyinkubita ngo nyuze mu ifamu ye ubwo twarimo twiruka ku muntu wari ufite ibyo akurikiranweho, yirengagije ko ndi umuyobozi, twagombaga kubanza kumuhana mo gake, tukamukubita akanyafu.”
Akomeza avuga ko yabisabiye imbabazi gusa dusanga ari umuntu twari dukwiriye kubanza kugorora kugira ngo atazongera gushaka kwambura umuntu ngo ni uko amurusha intege, aho dusanga ko nubwo yamaramo iminsi itatu yaba yumvise.
Uyu mukuru w’umudugudu ahamya ko mu gihe Ndayisaba Elias yaba amaze kugororoka no mu minsi ibiri yahita arekurwa agataha, ndetse ko araza kuganira na gitifu w’akagari bamurekure.
Murekatete Juliet, Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza mu kiganiro yahaye BWIZA yitarukije ibyo kuba iki kibazo cya Ndayisaba Elias akizi, ahita avuga ko atari we ufunga.
Ati: “Njyewe ntabwo mfunga.”
Ni mu gihe yagiye yivuguruza muri iyi mvugo akavuga ko ari mu nama y’intara, akongera akavuga ko yasubije ubutumwa bugufi twamwandikiye, ariko ubwo butumwa bugufi bukaba butaratugeraho.
Mu Rwanda ni henshi hagiye havugwa imikoreshereze mibi y’ibigo binyuzwamo abafatiwe mu bikorwa by’ubuzererezi bizwi nka Transit Centers biri hirya no hino mu turere.
Nubwo aha hakabaye hajyanwa abafatwa nk’inzererezi, bimwe mu bigo ubu biragaragaramo abantu bakekwaho ibyaha bakabaye bakurikiranwa binyuze mu nzira ziteganywa n’amategeko, hakaba n’abigirizwaho nkana bakajyanwa yo ngo bumvishwe.
Kugeza ubu nibura muri buri karere k’u Rwanda hari bene iki kigo gicumbikira by’igihe gito abafatiwe mu buzererezi.
Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka Human Right Watch nayo, mu raporo isohora yakunze gushinja ubuyobozi bw’u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu ivuga ko rikorerwa muri bene ibyo bigo bicumbikira abafatwa nk’inzererezi.
IKIGANIRO KIRAMBUYE KURI BWIZA


