Umukuru wa Loni yahaye Amb. Gatete Claver imirimo mishya

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko yagize Amb. Gatete Claver Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA).

Gatete yari asanzwe ari ambasaderi uhoraho w’u Rwanda mu muryango w’Abibumbye, nyuma yo guhabwa izo nshingano mu 2022 asimbuye Amb. Valentine Rugwabiza.

Komisiyo yahawe kuyobora ifite icyicaro gikuru i Addis Ababa muri Ethiopia, ikagira ibiro i Dakar muri Sénégal, i Lusaka muri Zambia, i Niamey muri Niger, i Rabat muri Maroc, i Yaoundé muri Cameroon n’i Kigali mu Rwanda.

Ni Komisiyo yashyizweho mu 1958, ikaba ifite inshingano zirimo guteza imbere imibereho myiza y’abanyamuryango, guharanira ukwihuriza kw’ibihugu mu miryango itandukanye y’uturere biherereyemo ndetse no guteza imbere ubufatanye bugamije iterambere rya Afurika.

Amb. Gatete Claver yagizwe umuyobozi w’iriya Komisiyo asimbuye umunya-Caméroun Vera Songwe wari umaze igihe ayibereye umuyobozi.

Mbere yo gutangira imirimo mishya, yanditse kuri X ashimira Perezida Paul Kagame “ku bw’icyizere cyo guhagararira u Rwanda muri Loni” yamugiriye.

Yavuze ko gukora muri Ambasade y’u Rwanda muri Loni “byari icyubahiro gikomeye ndetse n’amahirwe yo guteza imbere kurushaho Politiki y’u Rwanda ku mahanga.”

Ashimira Umukuru w’Igihugu yunzemo ati: “Nyakubahwa, nzahora ngushimira ku bw’ubuyobozi bwawe n’amahirwe menshi wampaye yo gukorera igihugu cyanjye mu buryo butandukanye nyobowe nawe, ndetse n’amasomo nigiye muri urwo rugendo.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *