images (1)_1756850703

Umuneke ukozwe mu ishusho y’igitsina cy’umugore wagurishijwe miliyoni 16 Frw

Umuhanzi w’ibibumbano wo muri Danimarike, Thyra Hilden yakoze igihangano cy’igitangaza: umuneke ushushanyije mu ishusho isa n’imyanya ndangagitsina y’umugore. Iki gihangano cyatangaje benshi ubwo cyagurishwaga mu imurikagurisha mpuzamahanga Enter Art Fair ryabereye i Copenhagen, ku cyumweru, tariki 31 Kanama 2025.

Iki guhangano cyaguzwe na Anders Andersen, watangije co-working spaces aho yishyuye mafaranga angana na asaga miliyoni 16 z’amanyarwanda (ni ukuvuga $12,869).

Hilden yari yagishyize ku giciro kiri hasi cyane, kingana na 10% y’igihangano cy’umunyabugeni w’Umutaliyani Maurizio Cattelan cyiswe Comedian (umuneke ukozwe mu ishusho y’igitsina cy’umugabo) cyagurishijwe akayabo ka miliyoni zisaga 152 z’amanyarwanda mu 2019. Nyuma yaho indi ikindi gice cyaguzwe amafaranga angana na miliyari zisaga 8 z’amanyarwanda muri Sotheby’s mu 2024.

Uyu muhanzikazi yavuze ko yashatse gukoresha iki gihangano kugira ngo atangize ikiganiro ku buryo abahanzi b’abagore bakunze kudahabwa agaciro mu ruhando rw’ubuhanzi ugereranyije n’abagabo.

Uwaguze icyo gihangano, Andersen, yagize ati: “Nibyo, ayo mafaranga ashobora kumvikana nk’ay’agasuzuguro, ariko igihangano gifite agaciro nyakuri mu butumwa uyu muhanzikazi yashakaga kugeza ku isi.”

Yongeyeho ko icyo gihangano cyizajya gisimburwa buri munsi kugira ngo igihangano gikomeze gusobanura icyo gitekerezo.

Thyra Hilden we yizera ko iki gikorwa kizaba isoko ry’ibiganiro byimbitse ku buringanire mu buhanzi no mu buzima busanzwe bw’abantu.

Iri murikagurisha Enter Art Fair ni ryo rinini muri Scandinavia, rikaba ryahuje ibyamamare n’inzu z’ubuhanzi zisaga 90 ziturutse mu bihugu birenga 20.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *