Ku gicamunsi cy’itariki ya 12 Mutarama 2016, ubwato bubiri buto bw’ingabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwari burimo kugenda mu mazi yo mu kigobe cya Perse, bwisanze bwayobye birangira abasirikare bari baburimo batawe muri yombi n’ingabo za Iran.
Icyo gihe abasirikare 10 ba Amerika barimo abagabo icyenda n’umugore umwe bari mu rugendo bava muri Kuwait bajya muri Bahrain.
Muri iryo joro bumwe mu bwato bwagize ikibazo cya moteri, bituma urugendo ruzamo ibibazo.
Mu gihe abari mu bwato bageragezaga kugikemura no gukosora icyerekezo cyabo, baje kwisanga bayobeye mu mazi.
Mu mwanya muto gusa, ubwato bwabo bwari bwinjiye mu mazi agenzurwa na Iran hafi y’ikirwa cya Farsi, ahari ibirindiro bya gisirikare bya kiriya gihugu.
Ingabo za Iran zahise zibabona, birangira ubwato bwihuta bw’ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps bwihutiye kubageraho burabagota.
Abasirikare ba Amerika nyuma yo kubona ko ari bake kandi bari mu mazi agenzurwa na Iran, birinze kurasana ahubwo biba ngombwa ko bamanika amaboko, batabwa muri yombi n’abanya-Iran.
Ingabo za Iran zabajyanye ku kirwa cya Farsi.
Amafoto Iran yashyize hanze nyuma, yerekana abo basirikare bapfukamye hasi bashyize amaboko inyuma y’umutwe, barinzwe n’abasirikare ba Iran bitwaje intwaro.
Nyuma yo gutabwa muri yombi bahaswe ibibazo, ibikoresho byabo birasuzumwa ndetse n’ubwato bwabo buragenzurwa.
N’ubwo byari bikomeye, amakuru yaje kwerekana ko batigeze bakorerwa ihohoterwa.
Umwe muri bo witwa David Nartker icyo gihe wari ufite ipeti rya Lieutenant, yemereye abanya-Iran ko amakosa ari ayabo.
Ati: “Byari ikosa, amakosa ni ayacu kandi turasaba imbabazi ku makosa twakoze.”
Nyuma y’itabwa muri yombi rya bariya basirikare ba Amerika, ibiganiro bya dipolomasi byahise bitangira vuba kugira ngo barekurwe.
Uwari Umunyamabanga wa Leta wa Amerika, John Kerry, yavuganye na Mohammad Javad Zarif wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, mbere y’uko impande zombi zemeranya ko ibyabaye byatewe n’ikosa mu kuyobora ubwato, aho kuba igikorwa cy’ubushotoranyi.
Nyuma y’amasaha 15, abasirikare bari batawe muri yombi bararekuwe banasubizwa ubwato bwabo, mbere y’uko Ingabo za Iran zibaherekeza bagasubira mu mazi mpuzamahanga.
Nyuma yo kugera muri Bahrain, bamwe muri bo bahawe ibihano byo mu rwego rw’akazi, nyuma y’iperereza ry’ingabo za Amerika ryagaragaje ko habaye amakosa mu kuyobora ubwato no mu miyoborere y’ikorwa.
Mu myaka yakurikiyeho, iki gikorwa cyagiye gifatwa nk’urugero rudasanzwe rw’igihe Amerika na Iran byashoboye gukemura ikibazo cyashoboraga guteza intambara, bikoresheje dipolomasi.
Kuri ubu icyakora umubano w’ibihugu byombi wongeye kuba mubi cyane, nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel bagabye ibitero kuri Iran byasize hishwe abayobozi bakuru ba kiriya gihugu barangajwe imbere na Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wacyo.
Iran na yo mu kwihimura ikomeje kwifashisha ibisasu bya misile n’indege zitagira abapilote mu kugaba ibitero mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ibitero by’impande zombi kuri ubu bimaze kugwamo abarenga 1,300 nk’uko imibare ibyerekana.


