Umunsi nk’uyu: Iraswa ry’amato y’Amerika n’ingabo z’u Budage, ryatumye Amerika yivuguruza ku cyemezo yafashe

Uyu munsi ni kuwa Kabiri tariki 4 Kanama 2020, ni umunsi 217 munsi isanzwe igize uyu mwaka. Uyu mwaka urabura iminsi 149 ngo ugere ku musozo. Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zitazigera zishora mu ntambara ya Mbere y’isi. Iki cyemezo ariko nticyaje gutinda kuko Kurasirwa amato menshi y’ubucuruzi n’ingabo z’Abadage byatumye kuwa 6 Nyakanga 1917, Amerika yinjirana imbaraga zidasanzwe mu ntambara ya Mbere y’isi.

Dore uko byagenze

Tariki ya 4 Nyakanga 1914, ubwo Intamabara ya Mbere y’Isi yari imaze ukwezi itangiye mu Burayi , Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Woodrow Wilson yatangaje ko igihugu cye kitazigera na rimwe cyijandika mu ntambara ya Mbere y’isi, kabone n’ubwo ibihugu byari bifitanye umubano nk’Ubwongereza n’Ubufaransa byari byamaze kwinjira mu ntambara.

Ibyo Perezida Wilson yatangaje byagiye bikomwa mu nkokora n’ubushotoranyi bw’Abadage. Abadage bari barateze ibisasu byo mu mazi, mu bice byose amato ajyana ibicuruzwa ku mugabane w’iburayi yanuragamo. Ibi byafashaga Abadage gukomeza kuyobora urugambo mu buryo bw’ubukungu, kuko barwanaga n’ingabo barusha ibyo kurya n’ibindi bikoresho nkenerwa ku rugamba.

Ibi bisasu byatezwe n’Ubudage ntibyarobanuraga amato,,byaturitsaga amato yose anyuze muri ayo mazi ya Atlantic bitarebye ngo ni ayikihe gihugu. Uburakari bwa Amerika bwasembuwe n’inyandiko ingabo z’Ubudage zasohoye muri Gashyantare 1915, aho Ubudage bwemeje ko bwarashe ubwato bw’Amerika bwari bugemuye ingano mu Bwongereza.Abadage basabye imbabazi za nyirarureshwa Guverinoma ya Amerika. Gusa bukomeza kurasa no kwangiza amato yavaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byo ntibyahagaze.

Mu kwezi kwa Gicurasi 1915, Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika byatangaje inyandiko ivuye muri Ambasade y’Ubudage I Washington , iburira Amerika ko nikomeza kunyuza ubwato bwayo mu gice kirimo ingabo z’Ubudage, nta kabuza buzaraswa.

Iyi nkuru kandi yasohokanye n’itangazo rishyira ubwato bw’Abanyamerika bwitwaga Lusitania ocean liner mu cyamunara. Ubu bwato bwari bumaze igihe buburiwe irengero aho bwari buhagurutse I New York muri Amerika bwerekeje I Liverpool mu Bwongereza. Byaje kumenyekana ko bwashimuswe n’ingabo z’Ubudage , Abantu 2000 bari baburimo muri bo 1201 barishwe , abagenzi bavuka mu Budage n’ibihugu byari bifatanije intambara bararekurwa. Muri ubu bwato hapfiriyemo Abanyamerika 128. Iki gikorwa nacyo cyashenguye Amerika ku buryo bukomeye.

Muri werurwe 1916, Inteko ishingamategeko ya Amerika yahamagaje Perezida Wilson ngo atange ibisobanuro ku bwato bw’Abanyamerika bukomeje kuraswa n’Abadage, bugatwara ubuzima bw’abaturage b’inzirakarengane.

Bidatinze kuwa 4 Werurwe muri uyu mwaka , inteko ishingamategeko ya Amerika yatoye ku bwiganze bw’amajwi bwa 82% ko Amerika ishoza intambara ku Badge bari bamaze igihe bayishotora bidasanzwe.

Tariki ya 26 Kamena 1917, ingabo 14,000 za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zimaze kugera ku ,mwaro w’igihugu cy’Ubufaransa aho zanahise zishinga inkambi zitangira imyitozo ya nyuma y’urugamba.

Tariki ya 6 Nyakanga 1917, nibwo izi ngabo zagabye igitero cya mbere ku birindiro by’ingabo z’Ubudage zarindaga umwaro w’inyanja ya Atlantic. Imabaraga zidasanzwe Amerika yinjiranye muri iyi ntambara zatumye , mu gihe kitarenga umwaka umwe irangira Abadage n’ibihugu bafatanyaga bakubiswe inshuro. Intamara ya Mbere y’Isi yarangiye kuwa 11 Ugushyingo 1918. Mu ngabo za Amerika zirenga miliyoni 2, zitabiriye uru rugambo, 50,000 muri zo zahasize ubuzima.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *