Umunsi w’ubukwe bw’umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ibitaramo n’ibirori, Gasore Albert uzwi nka MC Hero n’umukunzi we Tuyisingize Ruth (Garu) wamenyekanye nyuma y’aho kuri uyu wa 16 Mutarama 2022 bashyizwe mu gitabo cy’abitegura kurushinga mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 rya Gahogo riri mu Karere ka Muhanga.
Nk’uko iri torero ryabyemeje, MC Hero na Ruth bazasezeranira imbere y’Imana tariki ya 20 Werurwe 2022, bikaba binemezwa n’itangazo rimenyesha umunsi w’ubukwe bwabo rizwi nka Save The Date.
MC Hero yambitse impeta Ruth bakundanye kuva mu bwana tariki ya 12 Ukuboza 2021, uyu muhango wabereye mu mujyi wa Muhanga witabirwa n’inshuti zabo zirimo abanyamakuru.
Ubwo yabazwaga igihe ubukwe bwabo buzabera, MC Hero yasubije ko ari vuba. Soma inkuru yose https://www.bwiza.com/?Umunyamakuru-MC-Hero-yambitse-impeta-umukunzi-bamaze-imyaka-20-bakundana






