Perezida Paul Kagame yagaragaje ko nta muntu ukwiriye kugira ikibazo ku rusaku rw’ingoma irimo ubusa, ko ahubwo icyiza ari ukuyireka igatambuka cyangwa ukayibisa.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Ukwakira, nyuma y’amasaha make Tshisekedi amusabiye i Bruxelles mu Bubiligi “gutegeka ingabo za M23 guhagarika ubushyamirane”.
Tshisekedi ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma bari bitabiriye inama ya Global Getaway Forum, yavuze ko nta na rimwe yigeze agaragaza imyitwarire ya gashozantambara haba ku Rwanda, Uganda cyangwa ikindi gihugu gituranye na RDC.
Yabwiye kandi Umukuru w’Igihugu ko ari bo bombi bafite ubushobozi bwo gushyira iherezo ku mwuka mubi ukomeje gututumba mu karere.
Tshisekedi yavuze ko mu mwaka ushize u Rwanda na RDC bibifashijwemo na Perezida João Lourenço wa Angola muri iki gihe uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, byari bigeze ku kigero cya 85% cyo kugera ku mahoro arambye, gusa ngo birangira Perezida Kagame yanze kwitabira inama yagombaga gusinyirwamo amasezerano y’amahoro.
Yavuze ko n’ubwo ibyo byabayeho, nta rirarenga ku kuba hari icyakorwa.
Ati: “Nta rirarenga ngo ibintu bibe byakorwa neza. Nifashishije iri huriro nk’umuhamya w’uko mbahaye ikiganza Nyakubahwa Perezida, kugira ngo tugere ku mahoro angana intwari. Ibi birasaba ko mutegeka ingabo za M23 zishyigikiwe n’igihugu cyanyu guhagarika ubu bushyamirane bwamaze gutera impfu zihagije.”
Perezida Paul Kagame asa n’ukomoza ku byatangajwe na Tshisekedi, yagaragaje ko abantu badakwiye guta umwanya ku magambo ye.
Yanditse ku rubuga rwe rwa X ati: “Umuntu nagira ikibazo ku rusaku rw’ingoma irimo ubusa, na we aba afite ikibazo. Icyiza ni ukuyireka igatambuka, cyangwa ukayiva iruhande.”
Umuvugizi w’Umukuru w’Igihugu, Stéphanie Nyombayire, yagaragaje ko ibyo Tshisekedi yakoreye i Bruxelles bishimangira umugani w’uko igisebo kitica.
Yavuze ko Tshisekedi yataye urusoni akigaragaza nk’umuntu ukunda amahoro, nyamara yirengagije inshuro zitari nke yakangishije kuzatera u Rwanda agahirika ubutegetsi bwarwo. Yashinje kandi Tshisekedi kwigira inzirakarengane ku makimbirane yatangije ubwe akaba yarananze kuyahosha.
Nyombayire yavuze ko ikiganza cy’amahoro Tshisekedi yavuze ko ashaka guha mugenzi we w’u Rwanda ari “guha intwaro no gushyigikira umutwe w’abajosideri wa FDLR, ndetse no kuwugira abagize ingabo ze”.
Yavuze kandi ko amahoro Tshisekedi yagaragaje nk’aho ashaka kuri we ari ugushyigikira imitwe y’inyeshyamba itoteza, ikica ndetse igatwika abanye-Congo ari bazima ibahora ubwoko bwabo; guhakana ko abagize M23 ari abanye-Congo ndetse akihunza inshingano zo gukemura ikibazo, kwirirwa atakamba asaba buri gihugu ubufasha bikarangira adobeje amasezerano yose aba yagezweho, gukodesha abacanshuro ngo bamurwanire ariko bikarangira n’ubundi atsinzwe ndetse no kwitwaza u Rwanda arushinja kuba nyirabayazana y’ibibazo byose byugarije igihugu cye nyamara abayobozi, inshuti za Tshisekedi n’umuryango we ari bo basahura umutungo wose w’igihugu.
Nyombayire yashimangiye ko nta mpamvu yatuma u Rwanda rusubirikanya na RDC mu gihe imaze igihe ikwiza ibinyoma byafashwe nk’ukuri na bimwe mu bihugu.
Yisunze amagambo yigeze kuvugwa n’Umukuru w’Igihugu, yunzemo ati: “Nta masomo u Rwanda rukeneye kwigishwa ku cyo amahoro avuze, twebwe twarwaniriye amahoro ni twe tuzi igiciro cyayo.”


