Umuntu wa kabiri wasabaga ubuhungiro utarabwemerewe yishyuwe £ 3000 yo kwimurirwa mu Rwanda ku bushake mu gihe undi azakurikira muri iki cyumweru.
Umwimukira utavuzwe izina yasabye ubuhungiro banga kubumuha none yavuye mu Bwongereza azanwa mu Rwanda mu ndege y’ubucuruzi mu minsi ishize.
Ni ku nshuro ya kabiri gusa guverinoma yimuriye uwasabye ubuhungiro ntabuhabwe mu gihugu cya gatatu adafite aho ahuriye nacyo.
Ama-Pound 3.000 yayishyuwe muri gahunda yo kugenda ku bushake yabonye umuntu wa mbere yoherezwa i Kigali muri Mata.
Muri Werurwe, minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu yemeje ko gahunda yo kwimurira ababishaka mu Rwanda yatangijwe ku muntu wese wafatiwe mu Bwongereza nta burenganzira afite bwo kuhaba.
Amakuru yo kugenda k’umuntu wa kabiri yatangajwe n’ikinyamakuru The Sun, ariko Dail Mail ivuga ko guverinoma yanze kugira icyo itangaza kuri politiki y’abimukira muri iki gihe basatira amatora.
Umwe mu baganiriye na Daily Mail yagize ati: ‘Ntabwo tuzatanga amakuru mashya ajyanye n’urugendo rwacu rwo kujya mu Rwanda ku bushake mu gihe cya mbere y’amatora’.
Mu 2023, abantu 19.000 basabye ubuhungiro bavuye mu Bwongereza ku bushake nyuma yo kubwirwa ko batazigera bahabwa uburenganzira bw’abimukira bemewe n’amategeko.
Ariko haracyari ibihumbi mirongo by’abimukira muri sisitemu badashobora koherezwa mu bihugu byabo.
Gahunda y’u Rwanda, yatangajwe bwa mbere mu 2022, iteganya ko abimukira batemewe bimurirwa mu gihugu cya Afurika yo hagati ku gahato kugira ngo dosiye zabo abe ari ho zigirwa ngo babe bahabwa ubhungiro cyangwa batuzwe ahandi.
Minisitiri w’Intebe, Rish Sunak aherutse gutangaza ko yizera ko indege ya mbere itwaye abimukira batemewe mu Rwanda izahaguruka ku itariki ya 24 Nyakanga, hafi ibyumweru bitatu nyuma y’amatora rusange.
Ariko Sir Keir Starmer, ishyaka rye rifite amahirwe yo gutsinda amatora, yahize ko azakuraho burundu iyi gahunda natsinda.


