Umunuko uturuka mu Igororero uzengereje abarituriye

Umunuko uzengereje abatujwe hafi n’igororero rya Huye,Meya ati’Kuryimura byo mubyibagirwe’

Igororero rya Huye, ni rimwe mu yegeranye n’abaturage ku buryo bavuga ko babangamiwe n’umunuko uturuka mu bwiherero bwaryo bityo bakaba basaba ko hagirwa igikorwa mu maguru mashya kuko urabarembeje.

Aba baturage bavuga ko uyu munuko ukabije cyane ku buryo hari n’abiganyira guca inzira ziri hafi aho birinda ko banahandurira indwara zimwe na zimwe zituruka ku mwanda.Abakunze gukoresha umuhanda wa Huye-Nyamagabe, bavuga ko uyu mwanda ubanukira, uba wavanywe mu misarani y’iri Gororero, bakajya kuyifumbiza imirima.

Abaganiriye na radiotv10, bavuga ko bari bizejwe ko iri Gororero rizimurwa bidatinze ariko batangajwe no kuba imyaka yarihiritse ikaba itandatu nta mpinduka babonye.Ni mu gihe umuyobozi wa Karere ka Huye yavuze ko ibyo kuryimura byo bidashoboka.

Umwe yagize ati “Icyemezo cyo kwimura iri Gororero barabivuze ariko twarategereje turaheba ndetse banadushishikariza gufata ibibanza biri hafi y’Igororero, ariko na n’ubu ntakirakorwa.”

Sebutege Ange Umuyobozi w’Akarere ka Huye, atangaza ko kwimura igororero byo bidashoboka gusa icyo Akarere ngo kagiye gukora ni ukwegera ubuyobozi bw’igororero bakaganira kuri icyo kibazo uburyo cyacyemuka mu bundi buryo hatabayeho kwimurwa.

Ati “Kwimurwa ntabwo biri muri gahunda za vuba, kuko bisaba ingengo y’imari. Ku bijyanye n’umunuko, tugiye kwicarana n’ubuyobozi bw’Igororero kugira ngo gikemuke.”

Umunuko uturuka mu Igororero uzengereje abarituriye
Umunuko uturuka mu Igororero uzengereje abarituriye

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *