David Charles Olney, umunyabigwi mu muziki wa leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana ubwo yari ku rubyiniro ataramira abakunzi be. Uyu mukambwe w’imyaka 71 y’amavuko yazize indwara y’umutima nk’uko amakuru abivuga.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mukambwe wari n’umwanditsi w’indirimbo, yemejwe na Amy Rigby bafatanyaga kuririmba muri kiriya gitaramo cyaberaga muri Leta ya Florida. Uyu mugore asobanura Nyakwigendera Olney nk’umuntu wari “umunyamahoro” mu buzima busanzwe. Rigby yagize ati: ”Olney yari ageze hagati indirimbo ya gatatu ubwo yahagararaga, akisegura mbere yo gufunga amaso. Ntabwo yanyeganyegaga, yari yicaye afite guitar ye mu ntoki , yambaye ingofero ye y’urugara n’agakote k’akanya-Suede twasekaga, kubera ko imvura yarimo igwa cyane hanze y’inzu twakiniragamo.” Nyakwigendera Olney afatwa nk’umwe mu baharaniye ko umuziki wa leta zunze ubumwe za Amerika yatangiye mu 1971 utera imbere. Album ye ya mbere yise “Eye of the storm” yayishyize ahagaragara mu 1986, ikurikirwa n’izindi zirenga 20 . Ikinyamakuru Variety kivuga ko uyu mukambwe yari ari mu nzira zo gushyira ahagaragara indi Album. Olney washinze itsinda X-Rays ryamamaye mu njyana ya Rock, yakoze indirimbo zagiye zikundwa cyane, zinasubirwamo n’abandi bahanzi nka Del McCoury, Slaid Cleaves n’itsinda rya The Wailin’ Jennys. Olney yabanaga n’umugore we n’abana babiri.


