Perezida William Ruto ku Cyumweru yateye utwatsi amakuru avuga ko umubano wa Kenya n’ibindi bihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba waba ugenda urushaho kwangirika nyuma y’uko abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango batitabiriye Umunsi w’Ubwigenge ku nshuro ya 60.
Umubano wa Kenya na Uganda na Tanzaniya ‘umeze neza’, nk’uko byatangajwe n’umukuru w’igihugu, wahakanye ko kuba Perezida Museveni na Samia Suluhu bataritabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge (Jamhuri Day) ku nshuro ya 60, byari ikimenyetso cy’umubano utifashe neza.
“Njya mu minsi y’igihugu y’ibindi bihugu? Oya, ibyo bivuze ko hari ikibazo?” “Oya.”
Perezida Ruto yakomeje agira ati: “Umubano hagati yanjye na Museveni wifashe neza; umubano hagati ya Kenya na Tanzaniya wifashe neza.”
Yavuze ko bitari ihame ko abakuru b’ibihugu bitabira ibirori, nk’uko atitabira iminsi y’igihugu y’ibindi bihugu nk’uko iyi nkuru dukesha Citizen Digital ivuga.
Perezida Ruto yibajije ati “Mu bisanzwe bitabira umunsi wacu wa Jamhuri?”, ati: “Oya,” “Nigute ubaza ikibazo cyo kubura umuntu usanzwe adahari?”
Ku Cyumweru, Ruto yavuze mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’abanyamakuru mu ngoro ye ko abaturanyi ba hafi ba Kenya, barimo u Rwanda, Uganda, u Burundi, na Tanzaniya, batatumiwe muri ibyo birori.
Yongeyeho ati: “Ntabwo twabatumiye; bamwe muri bo baje kubera ko turi Abanyafurika y’Iburasirazuba”.
Byinshi mu bigaragaza ko hari umubano ukonje hagati ya Kenya n’abaturanyi bayo ba hafi bituruka ku byatangajwe ku mugaragaro na ba perezida ba Tanzaniya na Uganda.
Perezida Suluhu yigeze kuvuga mu birori bya kisilamu muri Zanzibar ko abashoramari barimo gutoranya Tanzaniya nk’ahantu ho gushora imari nyuma yo kubona ko ‘abaturanyi bari mu muriro’.
Perezida Suluhu yagize ati: “Hagati y’ukwezi kwa Gicurasi na Kamena, twakiriye abashoramari benshi cyane. Ariko urebye impamvu ni iyihe? Impamvu nuko mu baturanyi umuriro uraka…”
Muri ubwo buryo, Perezida Museveni yagabanije kwishingikiriza kuri Kenya mu gutumiza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli mu Gushyingo maze agirana amasezerano n’abatunganya n’abakwirakwiza ibikomoka kuri peteroli kugira ngo babone ibikomoka kuri peteroli bihendutse.
Icyo gihe, Uganda yanyuzaga ibicuruzwa itumiza bikomoka kuri Peteroli 90% ku Cyambu cya Mombasa muri Kenya naho ibindi bikanyura ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzaniya.


