Umunyafurikakazi ufite ibigwi mu kwiruka yatsinze urubanza rw’abamufataga nk’umugabo

Umukinnyi w’icyamamare mu mukino wo kwiruka ukomoka muri Afurika y’Epfo, Caster Semenya, yatsinze urubanza rwe n’urwego mpuzamahanga rwamubujije amahirwe yo kwitabira aya marushanwa kuko ngo afite imisemburo myinshi nk’iy’abagabo izwi nka ‘testosterone’.

Semenya wegukanye irushanwa rya Olympic inshuro ebyiri n’iry’Isi inshuro eshatu mu kwiruka ku ntera ya metero 800, mu 2019 yasabwe kugabanyisha imisemburo afite imugira nk’umugabo, bitaba ibyo ntazongere kwitabira.

Iri bwiriza ryarebaga n’abandi bakinnyi b’abakobwa bose bafite testosterone nyinshi Semenya yanze kuryubahiriza, avuga ko ririmo ivangura kandi ribangamira uburenganzira bwe. Yavuze ko kuva yavuka atigeze aba umuhungu cyangwa umugabo.

Inzego zishinzwe uyu mukino zanze kumwumva, arega mu rukiko rukuru rwa siporo mu 2019, aratsindwa. Yajuririye mu rukiko rw’ikirenga rwo mu Busuwisi mu 2020 na bwo aratsindwa, akomereza urugendo rwo gushaka ubutabera mu rukiko rw’Uburayi rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2023, uru rukiko rusumba izindi ku mugabane w’Uburayi rwanzuye ko Semenya atsinze uru rubanza, rwemeza ko uburenganzira bwe bwabangamiwe nk’uko na we amaze igihe abisobanura.

Mu gihe ibwiriza ryabujije Semenya amahirwe yo kwitabira andi marushanwa ryakurwaho, hari abandi bakobwa babyungukiramo barimo Umurundikazi Niyonsaba Francine na Christine Mboma wo muri Namibia, kuko na bo bakomwe mu nkokora na ryo mu marushanwa ya vuba.

Ntibiramenyekana niba inzego zishinzwe umukino wo kwiruka cyangwa Olympic muri rusange zizakuraho iri bwiriza cyane ko ntacyo zirabivugaho, kuko icyemezo cy’urukiko rw’Uburayi kimaze akanya gato gisohotse.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *