Umugabo w’Umunyakenya utuye mu murwa wa Nairobi, James Maina Mwangi yemeza ko ari we Munyafurika urimba kurusha abandi bitewe n’akayabo k’amakote (costumes) atunze, hamwe n’inkweto, ingofero, imikandara n’ibindi.
Ibijyanye n’umurimbo we yabitangarije BBC muri Nyakanga 2018. Yagize ati : « Ni njye umuntu wa mbere uzi kurimba, ndatekereza muri Afurika cyangwa ku Isi. »
Muri uwo mwaka, Mwangi yari afite amakote 160, ingofero 300 n’imiguro y’inkweto (pairs of shoes) 200. Gusa ntiyavuze umubare w’imikandara ndetse n’amadarubindi afite, cyane ko bigaragara ko ikote yambaye, zaba inkweto, ingofero n’ibindi yambaye, biba bigomba gusa.
Muri iki kiganiro, yatangaje ko adashobora kwambara ibitandukanye mu mabara. Aha yagize ati: “Iyo nshaka kwambara, niba ari ikote ry’icyatsi, ndyambarana n’ishati y’iryo bara, inkweto zisa zityo, amasogisi y’icyatsi, ingofero y’icyatsi, umwambaro w’imbere w’icyatsi, ikaramu y’icyatsi ndetse n’igifuniko cya telefone cy’icyatsi.”
Ikote, ingofero, ikaramu n’igifuniko cya telefone bigomba kuba bisa
Inkweto, costumes n’amasogisi biba bisa
Kwambara kimwe gihabanye n’ibindi mu mabara bimubaho gake
James Mwangi atekereza ko ari we uzi kurimba muri Afurika cyangwa ku Isi yose


