Umunyamabanga wungirije w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro, Jean-Pierre Lacroix, ari muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuva kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 3 Nzeri nk’uko byatangajwe na MONUSCO.
Uru ruzinduko rw’akazi rukurikira uruzinduko yakoze muri iki gihugu muri Gashyantare na Werurwe kandi bivugwa ko rugamije gushimangira ubushake bw’Umuryango w’Abibumbye mu gushyigikira inzira yo gushaka amahoro ikomeje muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu ruzinduko rwe, i Kinshasa kuva kuri uyu wa Kane, Lacroix azabonana n’abayobozi bakuru b’igihugu, barimo Perezida wa Repubulika, Felix Tshisekedi na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa. Azaganira kandi n’abahagarariye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’amadini ku bigezweho mu rwego rwa politiki n’umutekano, ndetse n’ibikorwa bya MONUSCO.
Uru ruzinduko ruzakomereza muri Bunia, mu Ntara ya Ituri, yugarijwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro. Aho, uyu muyobozi mukuru muri Loni azahura n’abayobozi b’intara, abashinzwe umutekano, abahagarariye sosiyete sivile, abaturage, n’abakozi ba MONUSCO.
Biteganijwe kandi ko azasura ikigo cya MONUSCO muri Fataki, mu gihe uruzinduko rwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ruzarangira ku Cyumweru, itariki ya 7 Nzeri.


