Colette Braeckman, umunyamakuru w’Umubiligi, agaruka kw’ifatwa ry’ubutegetsi rya Joseph Kabila ku myaka 29 mu kiganiro na Top Congo FM, yatanze ubuhamya bukomeye ku muntu we, afata nk’ “umubyeyi w’ubumwe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ngo kubera ubwenge no kureba kure mu gihe cy’imiyoborere ye.
Hari mu kiganiro mu rwego rwo kwibuka ifatwa ry’ubutegetsi ku myaka 29 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kwa Joseph Kabila nyuma y’iyicwa rya se, Laurent Desire Kabila mu 2001.
Braeckman yagize ati « Ku bijyanye na perezida wa Afurika, ku Banyaburengerazuba, uwo babasha kugenzura agomba guhindanywa. Ni ko byari bimeze kuri se, Laurent-Désiré Kabila, kandi ni ko byagenze ku muhungu we, Joseph, umuperezida w’umunyabwenge cyane wavugaga igifaransa neza kandi uzi neza byose kuva yagera ku butegetsi, kugeza yubashwe n’ibihangange kuri iyi si , harimo na Jacques Chirac. »
Umunyamakuru Colette Braeckman uherutse gutangaza ko yisanze mu bukanguramba bugamije guharabika u Rwanda na Perezida Kagame atabizi, yakomeje avuga ko Joseph Kabira yari umuperezida uvuga icyo atekereza atavugaga ibyo yabwiwe kuvuga.
Ati « Joseph Kabila ntabwo yigeze avuga ibyo yabwiwe kuvuga, yavugaga ibyo atekereza kandi yaratekerezaga, kandi ikibabaje nuko yahawe ishusho mbi. Iyo ataba Joseph Kabila, DRC ntiyari gusubira hamwe. Yabaye ishingiro ryo kuyihuza no kuyiyobora, yunze ubumwe, mu matora ya mbere yo mu 2006. Tugomba kumuha ‘credit’ kuri ibyo. Yahoraga ambwira ko yifuza kuba mu mahoro mu rugo muri DRC nyuma ya manda ze ebyiri yemererwa n’itegeko nshinga. ”


